RFL
Kigali

Harabura iminsi itanu ikamba rigatangwa! Abazavamo Miss Supranational Rwanda basuye Pariki y’Akagera-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2021 13:18
0


Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo hamenyekane umukobwa wegukana ikamba rya Miss Supranational 2020, ni mu gihe mu mpera z’iki Cyumweru abakobwa umunani bageze mu cyiciro cya cyuma cy’iri rushanwa basuye Pariki y’Igihugu y’Akagera yo mu Ntara y’Uburasirazuba.



Aba bakobwa basuye Pariki y’Akagera ku wa Gatandatu tariki 06 Werurwe 2021, muri gahunda y’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda yo guteza imbere Ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu nk’imwe mu nkingi ihanzwe amaso mu kuzamura iterambere ry’u Rwanda.

Zimwe mu ntego za Miss Supranational ku Isi hose harimo guteza imbere ubukerarugendo, ari nayo mpamvu mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda bashyizemo igice cyo gutaka u Rwanda.

Abahatanira kuvamo Miss Supranational Rwanda 2020 basuye Pariki y’Akagera babifashijwe mo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, muri gahunda yayo ya Visit Rwanda na Tembera u Rwanda, mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga gusura ibyiza by'u Rwanda.

Akagera ni imwe muri pariki nasiyonali z'igihugu cy'u Rwanda, Iyi pariki iri ku buso bwa kilometero kare 1222. Ikora ku Akarere ka Kayonza, Nyagatare na Gatsibo mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Ni imwe muri pariki 3 z'igihugu zisurwa cyane na ba mukerarugendo benshi, ikaba ari na yo nini mu Rwanda. Pariki y'akagera iri hafi nigihugu cya Tanzaniya n'uruzi rw'Akagera.

Ba Mukerarugendo basura iyi Pariki bishimira inyamaswa ziyibarizwamo nz'inkazi nk’Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n'Ingwe.

Irushanwa rigeze ahakomeye! Tariki 13 Werurwe 2021, ni bwo hazatangazwa umukobwa wegukanye ikamba n’ibisonga bye bibiri. Uzatorwa azasimbura Umunyana Shanitah umaze umwaka urenga afite ikamba rya Miss Suprational Rwanda.

Umukobwa wo guhitamo uzegukana ikamba uzabera kuri Century Park Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, ari naho hagiye habera amajonjora y’iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Nibigenda neza, umukobwa uzegukana ikamba azahagararira u Rwanda muri Miss Supranational ibera muri Poland. Uwegukana ikamba ahabwa ibihembo bitandukanye n’abaterankunga b’iri rushanwa n’igihembo nyamukuru.

Abakobwa umunani bazavamo Miss Supranational Rwanda 2020 ni Umuganwa Carine; Urusaro Ange Prince, Munezero Grace, Umuratwa Anitha, Ineza Charlene, Uwase Denyse, Mushimiyimana Sandra na Uwingabe Claire.

Umunyana witegura gutanga ikamba rya Miss Supranational Rwanda asanzwe ari igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018, yanaserukiye u Rwanda muri Miss University 2018.

Abakobwa umunani bahatanira kuvamo Miss Supranational Rwanda basuye Pariki y'Igihugu y'Akagera


Aba bakobwa basuye Pariki y'Akagera muri gahunda ya Tembera u Rwanda y'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB



Harabura iminsi itanu hagatangazwa umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Suprational Rwanda 2020










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND