RFL
Kigali

Exclusive: Umurundikazi Gateka wabaye Igisonga cya Miss Bright INES yavuze uwakwegukana ikamba hahujwe abahatanye muri Miss Rwanda na Miss Burundi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:8/03/2021 12:27
0


Umurundikazi Gateka Filly Chersy wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Bright INES yagereranyije uburanga bw’abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda na Miss Burundi avuga ko bahujwe umurundikazi ari we wakwegukana ikamba.




Gateka Filly Chers yari acyambaye ikamba ry'Igisonga cya Mbere cya Miss Bright INES yaherewe muri iyi kaminuza. Ubwiza bwe si ubwa none kuko yatangiye kumenyekana nk’umukobwa w’uburanga ubwo yarahatanye mu bakobwa 3000 akaza muri 20 bagombaga gu komeza bakifashisha nk’abari b’uburanga mu kumurika imideri mu gikorwa cyari cyateguwe na “The Winners “mu Burundi.

Mu kiganiro yagiranye na Inyaranda TV yagerageje ku gereranya Miss Rwanda na Miss Burundi amarushanwa y’ubwiza ku geza ubu ageze aharyoshye. Mu kugereranye aya marushanwa yibanze cyane ku bwiza bwabayahatanye mo, tumusaba kutubwira uwo abana wakwegukana ikamba banyampinga bayahatanye mo bahurijwe hamwe avuga ko yaba umurundikazi.

Yagize ati: "Iyo ikize ukiza abiwanyu!” Yakomeje ashimangira ko aba bakobwa bahatanye muri aya marushanwa ageze aharyoshye bahujwe hagatoranywa mo nyampinga umurundikazi ariwe wakwegukana ikamba. Aheretse kugaragaza ko ashyigikiye Isaro Benitha Rolitha uri Miss Rwanda. Kugeza ubu uyu mukobwa nawe wiga kuri INES ari mu bakobwa 20 bamaze gutangira umwiherero [Bootcamp].


Abakobwa 20 bahatanye muri Miss Rwanda

Naho muri Miss Burundi yirinze gutangaza uwo shyigikiye cyakora avuga ko abenshi muri 28 ari inshuri ze. Yagize ati”Reka nkubwize ukuri harimo abo twiganye, harimo abonzi kubera ko baziranye na bagenzi banjye bose ndabaha amahirwe. Yakomeje avuga ko urubye ku bwiza abakobwa bari muri Miss Rwanda na Miss Burundi bose bagaragara neza ariko nyine ashimangira ko ubahuje ikamba ryatwarwa n’umurundikazi yirinze gutangaza amazina.


Bamwe mu bakobwa 28 bahatanye muri Miss Burundi

Mu gihe 20 muri Miss Rwanda batangiye umwiheroro mu Burundi ho hatangajwe ko abakobwa 28 bahataniye ikamba binjiye mu cyiciro cy’amatora azakorerwa kuri murandasi.


Miss Gatera asigaye akina muri filime ikiriyo cy'urukundo inyuzwa kuri shene ya Youtube yitwa IRIS Rwanda Tv

Miss Gateka Filly Chersy wiga ikiganga amaze kumenyakana nk’umukinyi w’imena muri filime y’uruhererekane yitwa ikiriyo cy’urukundo ku buryo umuntu yavuga ko ari ikindi gisata kiri kuzamura impano ye muri sinema Nyarwanda.

REBA HANO IKIGANIRO GISECYEJE TWAGIRANYE NA MISS GATEKA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND