RFL
Kigali

USA: Jef King yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Icyubahiro' yifashishijemo 'Kanazi Talent Kids' -VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:8/03/2021 13:17
0


Jef King umuhanzi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika, umenyerewe mu ndirimbo ziri mu rurimi rw'Igiswahili, kuri ubu yakoze indirimbo iri mu rurimi rw'Ikinyarwanda. Jef yifashishije Kanazi Talent Kids mu mashusho y’indirimbo ye nshya.



Mu kiganiro na Jef King yatangarije InyaRwanda.com ko yakoze iyi ndirimbo agira ngo yibutse Abanyarwanda ko Imana ikeneye guhabwa icyubahiro cyayo, kandi igikwiriye. Yavuze ko nta mpamvu n'imwe yagatumye umuntu uzi ko afite ubuzima buzima, umuntu ubayeho neza, adashima Imana kuko ari byose. Yasobanuye ko kuririmba Ikinyarwanda agiye kubikora cyane kuko ari ururimi akunda kandi yiyumvamo.

Yagize ati "Icyubahiro ni icy'Imana, Imana niyo nyambere iyo bigeze mu gutanga icyubahiro, rero kuri njye natekereje ko hari abantu benshi babikerensa wenda bitewe no kutabiha agaciro bikwiriye cyangwa se kutabizirikana kandi nyamara imirimo y'Imana igaragarira hose. Njya gukora iyi ndirimbo 'Icyubahiro' narimfite mu mutwe gahunda yo kwibutsa abatuye isi, Abanyarwanda by'umwihariko, gutekereza kubyiza Imana ikora noneho twese tukajya twibuka gutanga ishimwe ryacu kuri yo".

"Ntabwo ngiye kudohoka mu kuririmba Ikinyarwanda kuko ni ururimi nkunda, n'ubwo ndi hano muri Amerika ariko nzi ko Abanyarwanda bakeneye ubutumwa bwanjye niyo mpamvu rero kudohoka mu kuririmba IkinyaRwanda ntazigera mbikora, kandi nzi neza ko Imana inshyigikiye".

REBA HANO INDIRIMBO 'ICYUBAHIRO' YA JEF KING



Indirimbo ya Jef King yakiriwe neza cyane dore byagaragariye mu bitekerezo byahise bitangwa ku ikubitiro n'abari bamaze kuyireba. Iyi ndirimbo imaze umunsi ku rubuga rwa Youtube kuri konti ya Jef king imaze kurebwa n'abantu  ibihumbi bitatu magana inani. Iyi ndirimbo 'Icyubahiro', yabyinwemo na Kanazi Talent Kids, abana bakunzwe n'inzego zose muri iyi minsi.


REBA HANO 'ICYUBAHIRO' YA JEF KING YA BYINWEMO NA KANAZI TALENT KIDS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND