RFL
Kigali

Ibyiciro 4 by’abantu batemerewe kunywa no gukoresha Tangawizi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/03/2021 12:13
1


Tangawizi isangwa henshi mu ngo zacu ndetse tuyifashisha cyane mu kwivura indwara zimwe na zimwe ariko n'ubwo igira akamaro kanini hari abantu batemerewe kuyikoresha kuko yagira ingaruka mbi ku buzima bwabo aho kubakiza.



Tangawizi yifashishwa mu kuvura inkorora, ibicurane na bumwe mu burwayi bwo mu muhogo.Tangawizi yongerwa mu cyayi no mu biryo kugira ngo bigire impumuro nziza n’uburyohe bwisumbuyeho.

Abantu bamwe batekereza ko Tangawizi nta ngaruka mbi yagira ku muntu kuko ari icyatsi, nyamara ishobora guteza ibibazo ku bantu bamwe na bamwe.Muri abo babujijwe kunywa Tangawizi 4 ni aba:

Abagore batwite

Tangawizi ishobora kugira ingaruka mbi igihe umugore ayikoresheje atwite. Icyo twakwita ibitera imbaraga karemano biba muri Tangawizi bishobora gutera umugore kugira ibise mbere y’igihe.Ibi nibyo bishobora gutuma umwana avuka igihe kitageze ari nayo mpamvu abagore batwite bagirwa inama yo kudakoresha Tangawizi mu buryo ubwo aribwo bwose.

Abantu bashaka kubyibuha n’abafite ibiro bikeya

Tangawizi ni umwe mu miti myiza ifasha gutakaza ibiro. Izamura uburyo umubiri ukoramo ubundi ikagabanya ubushake bwo kurya. Iyi niyo mpamvu abantu bashaka kubyibuha ndetse n’abafite ibiro bikeya cyane badakwiriye gukoresha Tangawizi.

Abantu barwaye zimwe mu rwara z’amaraso

Tangawizi ifasha mu gutembera neza kw’amaraso agana mu bindi bice by’umubiri. Aka ni kamwe mu kamaro k’ingenzi ka Tangawizi ku mubiri w’umuntu. Ariko ku bantu bafite uburwayi bw’amaraso nk’abanywa imiti ituma amaraso yabo avura cyangwa se abarwaye ‘haemophilia’(uburwayi butuma iyo umuntu akomeretse, amaraso atinda kuvura ngo bihagarare), Tangawizi ntibaba bagomba kuyikoresha mu buryo ubwo aribwo bwose.

Abantu banywa imiti

Muri rusange abantu baba bari kunywa imiti y’uburwayi ubwo aribwo bwose bagomba kwirinda gukoresha Tangawizi. Tangawizi izamura cyangwa ikagabanya ubukare bw’imiti. Ituma ubukare bwa ‘aspirin’ n’indi miti ituma amaraso atavura. Mu rundi ruhande ahubwo igabanya ubushobozi bw’imiti ituma amaraso avura. Indi miti itagomba kunywobwa umuntu akanakoresha Tangawizi harimo irinda umuvuduko w’amaraso n’imiti irinda diyabete.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gakwandi yves3 years ago
    Abarwaye igifu binywere ntakibazo?





Inyarwanda BACKGROUND