RFL
Kigali

Urukundo ni amahitamo ya muntu! MacKenzie Scott nyuma yo gutandukana n’umuherwe Jeff Bezos yashakanye n’umwarimu

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:8/03/2021 12:43
0


MacKenzie Scott wamenyekanye ubwo yari umugore wa Jeff Bezos, gutandukana kwabo byatumye uyu mugore ahita yinjira mu bantu bakize ku isi aho atunze Miliyali zisaga 53 z’Amadorali y’Amerika.



Mu mwaka wa 2019, ni bwo MacKenzie Scott na Jeff Bezos bashyize akadomo ku mubano wabo, maze bagabana imitungo. Jeff ni umuherwe washinze Amazon n’ibindi bikorwa bitandukanye bizwi ku isi. Yahise atanga umugabane wa kimwe cya kane cy’agaciro kari muri Amazon agiha umugore aba umunyemari atyo.


Jeff Bezos na Mackenzie

Igitunguranye, MacKenzie Scott yashyingiranwe n'umwarimu wa siyansi ku ishuri abana be bigaho rya Lakeside riherereye i Washington. MacKenzie Scott yerekanye ko urukundo rubaho ashakana n’umugabo w’umwarimu Dan Jewet akubye mu mitungo. Amakuru y'ubukwe bwe na Dan Jewett yamenyekanye biciye ku rubuga rwa Giving Pledge rwo gufasha. Mu butumwa yanditse, Jeff Bezos yagize ati: "Dan ni umugabo mwiza, kandi ndabishimiye bombi".


Mackenzie n'umugabo we mushya Dan 

Amakuru aheruka gutangazwa na Forbes avuga ko Madamu Scott afite umutungo ugera kuri miliyari $ 53, kandi ateganya gutanga menshi muri yo mu bikorwa byo gufasha. Amaze gutanga umutungo munini ku mishinga ifasha abagore, imishinga igaburira abakene muri Amerika na kaminuza z'abirabura.

Scott yabanye na Bezos imyaka 25 amufasha gutangiza iguriro ryo kuri internet rya Amazon mu 1994. Ni umwanditsi umaze kwandika ibitabo bibiri.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND