RFL
Kigali

Meghan yahishuye uburyo yari agiye kwiyahura ubwo yari atwite inda y’amezi atanu akarokorwa n’umugabo we Harry

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:8/03/2021 10:59
0


Mu kiganiro na Oprah, Meghan Markle umugore w'Igikomangoma cy'u Bwongereza, Harry, yasobanuye ko hari igihe yigeze gushaka kwiyambura ubuzima ubwo yari atwite inda y’amezi atanu. Yahise anaboneraho gutangaza ko uwo muryango bazibaruka umukobwa ndetse azaba ari umwana wabo wa nyuma.



Uyu muryango w’ibwami wasobanuye byinshi mu kiganiro bagiranaga na Oprah aho Meghan yavuze ko mu mwaka wa 2018 bagize uruzinduko muri Australia ariko rwangije umubano wabo n’i Bwami. Harry na Meghan bibarutse imfura yabo 'Archie' mu mwaka wa 2019.


Harry na Meghan bahishuye ko bazabyara umukobwa bagahita barekera

Umutekano we, izina yagombaga kwitwa byose byateje impaka mbere y’uko uwo mwana wabo w'imfura avuka. Yaba Meghan na Harry ntibigeze babwira Oprah uwo baganiraga kuri ibyo bibazaga mbere y’uko Archie avuka.


Meghan na Harry bikuye i Bwami babanza guhura n'ubukene

Meghan muri icyo kiganiro yanagarutse ku buzima bwe bwari buri mu kaga ubwo bafataga umwanzuro wo kwikura mu muryango w’i Bwami. Ati:’’Nigeze kumva ntashaka kongera kubaho kuko nari narambiwe ubuzima ndashimira Harry wambaye hafi akampumuriza’’.

Igikomangoma Harry we yavuze ko nyina watabarutse witwa Diana (Igikomangoma) n'ubwo atakiriho iyo yumva iyo nkuru yo kwiyambura ubuzima byari kumubabaza. Ati:’’N'ubwo Mama atakiriho icyo yifuza ni ukutubona tunezerewe’’. 

Harry yanagarutse ku bukene bari bagiye guhura nabwo igihe bikura i Bwami bagahita babakuriraho amapawundi yabatungaga. Ati:’’Baduhagarikiye ibyadutungaga byose ariko twagobotswe n’amadolali yari yarasizwe na mama (igikomangoma Diana)".


Oprah yaganiriye na Meghan na Harry bagaruka kuri byinshi bitari byaratangajwe

Uyu muryango wanahishuye ko wakoze ubukwe mu ibanga mbere y’iminsi itatu ku ya 19 Gicurasi mu 2018. Ati:’’Nta n'umwe wabimenye’’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND