RFL
Kigali

Nel Ngabo yashyize kuri Album nshya indirimbo ya Daddy Cassanova yakuze akunda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2021 10:35
0


Umuhanzi Nel Ngabo yasohoye amashusho y’indirimbo yafatiwe muri studio yitwa ‘Imyaka 3 Remix’ yasubiyemo y’umuhanzi Daddy Cassanova yakuze akunda.



‘Imyaka 3’ ni imwe mu ndirimbo za Daddy Cassanova zamuhaye ikuzo mu muziki w’u Rwanda. Ntisaza mu myaka mu matwi y’abafite inkuru z’urukundo zihariye zijya gusa n’ibyo uyu muhanzi yaririmbye muri iyi ndirimbo.

Yumvikana ibicurangisho byinshi by’umuziki birimo gitari bikora ku ngoma z’amatwi. Daddy Cassanova yayikorewe na Producer Ishimwe Karake Clement ari nawe wakoze indirimbo ya Nel Ngabo abereye umujyanama.

Nel Ngabo yongeye ibirungo muri iyi ndirimbo, ayikora mu rwego rwo guha icyubahiro Daddy Cassanova no kwimara ipfa ry’indirimbo yakuze akunda.

Yabwiye INYARWANDA ko ‘Imyaka 3’ iri mu ndirimbo yumvise igihe kinini, ayikundira umuziki n’ubutumwa buyigize ku buryo yumvaga igihe kimwe azayisubimora. Ati “Yari iri mu ndirimbo zihariye mu gihe cyayo. Yari itanduanye kandi narayikunda.”

Nel Ngabo avuga ko Daddy Cassanova ari umuhanzi mukuru agomba icyubahiro, kuko yateje imbere byihariye injyana nawe akora muri iki gihe. Ati “Cassanova ni umuhanzi mfata nk’umuhanzi Mukuru mu ruganda rwa muzika Nyarwanda.”

Akomeza ati “Ni umwe mu bateje imbere injyana nanjye nkora ya RnB. Ndamwubaha cyane.” Uyu muhanzi yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo nyuma y’uko Producer we Ishimwe Clement avuganye na Cassanova ‘arabyemera’.

Nel Ngabo avuga ko mu gushimangira urukundo afitiye iyi ndirimbo yayishyize kuri Album ye ya kabiri yatangiye gutegura, aho imirimo yo kuyitunganya igeze kure. Ni Album avuga ko izaba itandukanye n’iya mbere mu miririmbire no mu ndirimbo.

Uyu muhanzi wo muri Kina Music yaherukaga gusohora indirimbo yise ‘Solo’ nayo iri kuri Album ye nshya. Iri mu ndirimbo zihagaze neza muri iki gihe binagaragazwa n’uko iri ku rutonde rwa Inyarwanda Music.

Cassanova [Cassa] ubarizwa muri Canada azwi mu ndirimbo zirimo ‘No Body’, ‘911’, ‘Akanyoni’, ‘Mukobwajana’ n’izindi nyinshi.

Nel Ngabo yatangaje ko yakuze akunda indirimbo "Imyaka 3" ya Cassanova byanatumye yiyemeza kuyisubiramo

Daddy Cassanova yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Imyaka 3" yamuhaye ikuzo mu muziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IMYAKA 3 REMIX" YA NEL NGABO










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND