RFL
Kigali

Buri mwaka kuwa 8 Werurwe ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abari n’Abategarugori: Sobanukirwa amateka yawo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/03/2021 10:12
0


Umunsi mpuzamahanga wahariwe abari n’abategarugori wizihizwa ku itariki 8/03 buri mwaka ese watangiye ryari, utangizwa na nde, kubera iki wabayeho? Ibyo byose ni byo ugiye gusobanukirwa muri iyi nkuru.



Amateka y’umunsi wahariwe abari n’abategarugori

Kuva muwi 1805 mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu gihugu cy’u Budage bizihizaga umunsi mukuru w’abagore bitaga National Women’s Day. Icyo gihe bawizihizaga ku rwego rw’igihugu gusa bitaraba mpuzamahanga.

Bitewe n’amateka y'ibi bihugu byombi iyo bizihizaga uyu munsi abagore baho bajyaga mu muhanda bitwaje ibyapa basaba ko bahabwa uburenganzira bungana n'ubuhabwa abagabo kuko muri icyo gihe abagore bafatwaga nk’abagomba kwicara mu rugo bakarera abana nta kindi babasha gukora.

Mu 1909 umuryango witwa Socialist Party Of America wateguye umunsi mukuru w’abagore ku itariki 28/02 wizihirizwa mu mujyi wa New York. Mu bitabiriye uyu munsi harimo abagore 3 baturutse mu gihugu cy’u Budage barimo Clara Zetkin, Kate Duncker hamwe na Paula Thiede.

Aba bagore uko ari 3 bari bahagarariye umuryango urengera inyungu z’abagore mu Budage wari uyobowe na Clara Zetkin ari nawe wajyaga uhana amakuru n’abo muri Amerika ababwira aho bageze bashaka uburenganzira bw’abagore muri rusange.

Uko umunsi wo kwizihiza abari n’abategarugori wabayeho

Mu mwaka wa 1910 ubwo hari hateranye inama yitwa International Women’s Conference yahuzaga abagore baturutse imihanda yose no mu bihugu binyuranye bose baje kwiga ku iterambere ry’abagore ni bwo Clara Zetkin yafashe iya mbere asaba ko habaho umunsi ngarukamwaka wizihiza abagore.

Igitekerezo cya madamu Clara Zetkin cyaje kwakirwa neza maze gihera mu gihugu cya Russia ku itari 08/03/1917 batangira kwizihiza umunsi wahariwe abagore. Ibi byatangiye gukwirakwizwa mu bindi bihugu bitandukanye byo mu burayi.

Muwi 1977 inama y’umuryango w’abibumbye izwi nka United Nations (UN) nibwo yemeje ku mugaragaro ko itariki 08/03 ari umunsi wahariwe abagore ndetse ko ugomba gufatwa nk’umunsi udasanzwe kandi ko ugomba kuba mpuzamahanga.

Inzira y’uyu munsi n'ubwo itari yoroshye dore ko ibihugu bimwe na bimwe bitabonaga kimwe uyu munsi by'umwihariko ibihugu byubakiye ku mahame ya Islam gusa buhoro buhoro uyu munsi wagiye utera imbere ndetse unateza imbere igitsinagore.

Umunsi ngaruka mwaka wizihiza abari n’abategarugori ugenda ufite intego buri mwaka, uyu mwaka wa 2021 intego yawo iragira iti “Abagore mu buyobozi: Bagere kuri ejo hazaza hangana muri iyi si yugarijwe na Covid-19”.

Ibyatangiye ari igitekerezo cy’itsinda ry’abagore bashaka uburenganzira bwabo baturuka muri Amerika n’u Budage bari bayobowe na madamu Clara Zetkin byagezweho ndetse binaba mpuzamahanga umugore ahabwa ijambo. Kugeza ubu abari n’abategarugori bageze kuri byinshi bikomeye babikesha kuba barahawe uburenganzira bungana n’ubw'abagabo.

Src:www.wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND