RFL
Kigali

#MissRwanda2021: Hakoreshejwe arenga Miliyoni 43 Frw mu matora; 16.6% yinjijwe na Kabagema Laila

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:8/03/2021 11:05
0


Imibare iragaragaza ko mu itora ryo ku butumwa bugufi (SMS) mu guha amahirwe abakobwa 37 bahataniraga kwinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021, hakoreshejwe arenga miliyoni 43 Frw, aho agera kuri 16.6% yinjijwe n'abari bashyigikiye Kabagema Laila wari nimero ya mbere mu majwi byanamufashije guhamagarwa mbere.



Ku mugoroba wo ku Gatandatu tariki 06 Werurwe 2021 muri Intare Conference Arena habereye umuhango wo guhitamo bakobwa 20 berekeza mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021.

Inzira zo kwinjira mu mwiherero zari ebyiri: Gutorwa no kwitoresha kw'abahatana haba ku butumwa bugufi no kuri murandasi cyangwa se guca imbere y'akanama nkempuramaka uhatana akerekana ubushongore n'ubukaka binyuze mu gusubiza ikibazo abajijwe hakiyongeraho uko akanama nkempuramaka kanyuzwe n'ubwiza bwe mu bigaragara.

Ku buryo bwo gutora no gutorwa, aha ho mu buryo butaziguye n'igisobanuro cy'igishoro. Kandi uvuze igishoro aba avuze amafaranga.

Soma: AMAFOTO yerekana uburanga bw'abakobwa 20 batsindiye kwinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021

Umunsi wa mbere w’amatora wasize ugaragaje ko Kabagema Laila atazigera arekura. Yabaye uwa mbere arikurikira mu majwi kugeza iki cyiciro gishyizweho akadomo ayoboye abandi, aba na nyambere mu bakobwa binjiye mu mwiherero.

INYARWANDA yakoze igiteranyo cy’amafaranga yashowemo mu butuma bugufi (SMS). Bigaragaza ko Kabagema Laila n'abari bamushyigikiye bamutoye binjirije amafaranga menshi ibigo by’itumanaho n’abategura iri rushanwa.

Kabagema Laila yabonye itike imwinjiza mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa ahiga abandi mu butumwa bugufi bungana ni 207,735. Ikiguzi cy'ubutumwa bugufi bwoherejwe inshuro imwe ni amafaranga 35. 

Ibi ni igisobanuro cy’uko uyu mukobwa utari wanitwaye neza mu gusubiza ikibazo yari yabajijwe n'akanama nkempurampaka, yinjiye mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa ku kiguzi cya 7,245,735 Frw.

Ku munsi wa nyuma w'amatora, umukobwa wari ufite amajwi macye y'ubutumwa bugufi yari Musanase Teta Hense, wari ufite angana na 1,387. Umuryango, inshuti n'abakunzi b'uyu mukobwa bakoresheje agera kuri 48,345rwf.

Kugera igihe gutora byari bihagaritswe agera kuri 43,636,775 Frw niyo yari amaze gukoreshwa n'abakobwa 37 mu gihe cy'ibyumweru bibiri. Nibura ku mpuzandengo buri mukobwa wari uhatanye yakoresheje amafaranga 1,179, 373rwf.

Abakobwa bose 20 bageze mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa bari mu mwiherero uzamara igihe cy'ibyumweru bibiri ukazasozwa ku wa 20 Werurwe 2021 aho hazaba hatorwa Nyampinga uhiga abandi uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 agasimbura Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020.

Ni birori bizaba hakurikizwa amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Abahatanira kuvamo Miss Rwanda 2021 bakoresheje arenga miliyoni 43 Frw mu itora yo kuri SMS

Kabagema Laila [Ubanza iburyo] yinjije arenga 16.6% mu matora yo ku butuma bugufi (SMS)


Bamwe mu bakobwa babonye 'PASS' iberekeza mu mwiherero








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND