RFL
Kigali

Bishop Uwubugingo Leonille uyobora Itorero Elayono Mountain church yinjiye mu muziki

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/03/2021 17:37
0


Bishop Uwubugingo Leonille Umushumba Mukuru w'Itorero Elayono Mountain Church, rikorera umurimo w'Imana mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagali ka Kamutwa, yamaze kwinjira mu muziki aho ari gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.



Bishop Leonille atuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, Akagali ka Bwerankoli. Avuga ko iki ari igihe cye cyo gukorera Imana binyuze mu muziki. Impano yo kuririmba ayimaranye igihe kirekire kuko yibuka ko no mu bwana bwe akina n'abandi bana haba ku ishuli, yigishaga abandi bana kubyina abahimbira uturirimbo kuva mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza no mu rugo mu gihe cy'umugoroba ubwo abana bagenzi be babaga baca imigani we yakundaga kuba arimo kuririmba.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Bishop Leonille Uwubungingo yavuze ko amaze gukura, yagiye yandika indirimbo ariko ntaziririmbe ahubwo akaziha amakorali, ariko ubu yumvise nawe bimujemo cyane kandi byose abifashwa n'imbaraga z'Umwuka Wera. Avuga ko amaze gukora indirimbo zirindwi ariko izo yasohoye zitunganyijwe mu buryo bw'amajwi ni 2 arizo 'Ijoro' (night), n'indi yitwa 'Ineza'. Ushobora kwibaza uko ahuza umurimo wo kuyobora itorero n'ubuhanzi yinjiyemo. Asubiza iki kibazo, yagize ati:

Oya ntakigoye kirimo kuko iyo uri mu bihe byiza byo gusenga mbese uri mu mavuta byose Umwuka Wera abigushoboza mu buryo bworoshye, urumva iyo usengera wenda nk'inyigisho uri bubwirize abakristo si wowe wiyobora usaba kuyoborwa n'Imana. Icyo gihe icyo Imana iguhaye kubwira abakristo binyuze mu ijambo ry'Imana (Bible) ni cyo uvuga. Njyewe rero kugira ngo ndirimbe sinjye ubyuka ngo ndirimbe akenshi numva ijwi rikambwira thème hanyuma nkaririmba. 

Bishop Leonille yunzemo ati "Muri make byose biruzuzanya mbona ntakibagamira ikindi. Byose kuri njye biva mu gusenga. Ijambo ryImana Abafilipi 4:13 hambwira ijambo rimfasha handitswe ngo "Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga". Uyu mukozi w'Imana yakomeje atangaza ko intego ye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari ukugeza ubutumwa bwiza bw'Imana ku bantu bose binyuze mu ndirimbo.


Bishop Leonille amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri

Indirimbo ye nshya yitwa 'Ineza yawe', yavuze ko ibumbatiye impuguro ku muntu wugarijwe n'ibibazo. Ati "Harimbo ubutumwa bwo gushima Imana, ikindi harimo impunguro ku muntu ufite ibibazo ko agomba gusenga akabyereka Imana kuko yo igira neza kandi iratabara rwose". Twamubajie umuhanzi akunda cyane n'indirimbo iri kumufasha, asubiza agira ati "Mu Rwanda nkunda Israeli Mbonyi na Aline Gahongayire, indirimbo Mbonyi yasohoye vuba ivuga ngo 'Baho' ni nziza rwose">

Iyo uganira na Bishop Leonille wumva afite gahunda yo gukora muzika mu buryo buhoraho na cyane ko ahita akubwira ku mishinga ye yo gukora amashusho. Yabanje guseka abajijwe niba ateganya gufata amashusho y'indirimbo ze, ati "Hahahaa! Ndabiteganya Imana ninshoboza, gusa numvaga uyu mwaka nzasohora amashusho ariko nk'uko n'abandi banyarwanda twese twahuye n'ikibazo cya Covid-19 tutigeze duteganya cyaduteje ihungabana muri planification zacu muri project zitandukanye cyane ku ruhande rwa Finance ariko ndizera abakunzi banjye ko ari vuba".


Bishop Leonille yiyongereye ku rutonde rw'abapasiteri bakora umuziki

REBA HANO INDIRIMBO 'INEZA YAWE' BISHOP LEONILLE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND