RFL
Kigali

AFCON U20: Ghana yegukanye igikombe itsinze Uganda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/03/2021 8:33
1


Igihugu cya Ghana cyegukanye igikombe cya Afrika cy'abatarengeje imyaka 20 cyaberaga muri Mauritania, itsinze Uganda ku mukino wa nyuma ibitego 2-0.



Wari umukino watangiye ku isaha ya Saa Yine (22-00 PM) Uganda ifite icyizere ko ishobora kubona igikombe cyayo cya mbere mu batarengeje imyaka 20.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Olympique watangiye Ghana yinjira mu mukino mbere kuko yaje no kubona igitego gifungura ku munota wa 22 gitsinzwe na Barnieh waje no gutsinda igitego cya 2 ku munota wa 51, maze indoto za Uganda birangira zidakabijwe.


Uganda bwari ubwa mbere yitabiriye iyi mikino inagera ku mukino wa nyuma

Uyu mukino wari uw'amateka yisuburamo kuko no mu 1978 ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Afrika, Uganda yatsinzwe na Ghana ibitego 2-0 kandi nabwo itsindwa n'umukinnyi umwe bitaga Opoku Afriyie.


Daniel Barnieh watsinze ibitego 2 ku mukino wa nyuma

Gambia yegukanye umwanya wa 3 itsinze Tunisia kuri penariti. Iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe 12 hakinwa imikino 26 yabonetsemo ibitego 52 bivuze ko ari ibitego 2 kuri buri mukino. Umukinnyi usoje irushanwa afite ibitego byinshi ni Umugande Derrick Kokooza ufite ibitego 5, ubwo ni nako Ghana yegukanaga ikombe cyayo cya 4 mu mateka irushwa ibikombe 3 na Nigeria ifite ibikombe byinshi bigera kuri birindwi.


Ghana yegukanye igikombe cya 4 mu batarengeje imyaka 20


Ikipe y'irushanwa. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • paul tuyishime3 years ago
    congs





Inyarwanda BACKGROUND