Uwikunda Sammy Yvon, umwe mu bahanzi bavugishije benshi mu marushanwa ya Next Pop Star ubwo yagiraga amanota menshi cyane bakamwima amahirwe, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ni wowe wanjye’ yiganjemo amagambo y’urukundo.
Uyu muhanzi kandi yamenyekanye cyane ubwo yari muri
Symphony Band akaza gutandukana nabo muri Werurwe mu mwaka wa 2020 akajya gukora muzika ku giti cye. Sammy
Ivon, yatangiye umuziki by’umwuga mu 2017, asoje amasomo mu ishuri rya muzika
rya Nyundo. Yasohoye indirimbo ya mbere
yitwa ‘Bwanyuma’ ikozwe na Bob pro, nyuma ahita yinjira muri Symphony band.
Nyuma ni bwo yaje
kwitabira amarushanwa ya Next Popstar 2020, aza kuvamo mu cyiciro kibanziriza
icya nyuma. Akivamo abenshi ntibabivuzeho rumwe kuko yari ku mwanya wa 2 kandi
hazafatwa abahanzi 6 barushije abandi mu majwi, bigatungurana yibuze ku rutonde
mu gihe Gisa Cy'inganzo wari uwa nyuma mu majwi yinjiye muri 6.
Ibi byatumye Sammy Yvon yitabaza inzego zitandukanye ngo arenganurwe. Abategura
irushanwa rya Next Pop Star, icyo gihe bireguye bavuga ko impamvu bamusimbuje
Gisa Cy'inganzo ari uko babonaga Sammy Yvon atababyarira umusaruro nk’uwa Gisa
Cy'inganzo.
Abafana b’umuziki wa Sammy Yvon, bishyize hamwe
barateranya bamukorera amashusho y’indirimbo nshya yasohoye yise “Ni wowe
wanjye”. Aganira na InyaRwanda, Sammy Yvon yavuze ko anejejwe cyane n’igikorwa
cy’abafana be bababajwe n’ibyo yakorewe mu irushanwa rya NextPopStar.
Sammy yagize ati: “Nitabiriye amarushanwa ya NextPopStar,
abahanzi twari duhanganye narabarushije cyane, nari mfite amajwi asaga
ibihumbi 12, mbese nari uwa 2 mu bahatanaga, nisanze bansimbuje Gisa Cy'inganzo
wari ufite amajwi 712, ibi rero byababaje abafana banjye, ubu bakoze igikorwa
cyanshimishije cyane bankorera amashusho y’indirimbo yanjye nshya nise ‘Ni wowe
wanjye’, mbese ni iby’agaciro gakomeye kuri njye, ndabakunda kandi
ndabashimira”.
Iyi ndirimbo ‘Ni wowe wanjye’ mu buryo bw'amajwi
yakorewe muri Kina Music yakozwe na Igor Mabano. Naho amashusho yakozwe na
Gerard Kingsley afatanije na Mani Martin wanditse akanareba ahakwiranye n’amashusho.
Ni indirimbo igenewe abakundana bifite intego, ba bandi bamaze gufata icyemezo.
TANGA IGITECYEREZO