RFL
Kigali

Abafana bababajwe no kuva muri Next Popstar kwa Sammy Yvon bamukorera amashusho y’indirimbo 'Ni wowe wanjye'-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:7/03/2021 8:47
1


Uwikunda Sammy Yvon, umwe mu bahanzi bavugishije benshi mu marushanwa ya Next Pop Star ubwo yagiraga amanota menshi cyane bakamwima amahirwe, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ni wowe wanjye’ yiganjemo amagambo y’urukundo.



Uyu muhanzi kandi yamenyekanye cyane ubwo yari muri Symphony Band akaza gutandukana nabo muri Werurwe mu mwaka wa 2020 akajya gukora muzika ku giti cye. Sammy Ivon, yatangiye umuziki by’umwuga mu 2017, asoje amasomo mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Yasohoye indirimbo ya mbere yitwa ‘Bwanyuma’ ikozwe na Bob pro, nyuma ahita yinjira muri Symphony band.


Nyuma ni bwo yaje kwitabira amarushanwa ya Next Popstar 2020, aza kuvamo mu cyiciro kibanziriza icya nyuma. Akivamo abenshi ntibabivuzeho rumwe kuko yari ku mwanya wa 2 kandi hazafatwa abahanzi 6 barushije abandi mu majwi, bigatungurana yibuze ku rutonde mu gihe Gisa Cy'inganzo wari uwa nyuma mu majwi yinjiye muri 6.

Ibi byatumye Sammy Yvon yitabaza inzego zitandukanye ngo arenganurwe. Abategura irushanwa rya Next Pop Star, icyo gihe bireguye bavuga ko impamvu bamusimbuje Gisa Cy'inganzo ari uko babonaga Sammy Yvon atababyarira umusaruro nk’uwa Gisa Cy'inganzo.


Abafana b’umuziki wa Sammy Yvon, bishyize hamwe barateranya bamukorera amashusho y’indirimbo nshya yasohoye yise “Ni wowe wanjye”. Aganira na InyaRwanda, Sammy Yvon yavuze ko anejejwe cyane n’igikorwa cy’abafana be bababajwe n’ibyo yakorewe mu irushanwa rya NextPopStar.

Sammy yagize ati: “Nitabiriye amarushanwa ya NextPopStar, abahanzi twari duhanganye narabarushije cyane, nari mfite amajwi asaga ibihumbi 12, mbese nari uwa 2 mu bahatanaga, nisanze bansimbuje Gisa Cy'inganzo wari ufite amajwi 712, ibi rero byababaje abafana banjye, ubu bakoze igikorwa cyanshimishije cyane bankorera amashusho y’indirimbo yanjye nshya nise ‘Ni wowe wanjye’, mbese ni iby’agaciro gakomeye kuri njye, ndabakunda kandi ndabashimira”.


Iyi ndirimbo ‘Ni wowe wanjye’ mu buryo bw'amajwi yakorewe muri Kina Music yakozwe na Igor Mabano. Naho amashusho yakozwe na Gerard Kingsley afatanije na Mani Martin wanditse akanareba ahakwiranye n’amashusho. Ni indirimbo igenewe abakundana bifite intego, ba bandi bamaze gufata icyemezo.

KANDA HANO WUMVE ‘NI WOWE WANJYE’ YA SAMMY YVON









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • d'Amour Neri 3 years ago
    Nibindi bizaza bazabona ko bibeshye ibisambo gusa





Inyarwanda BACKGROUND