Biragoye kumenya imyaka y’umuntu urebeye ku isura ariyo mpamvu bamwe bagwa muri uyu mutego bagasambanya abana bato babona ari bakuru. Umukobwa ashobona kuba ari munsi y’imyaka 15 ariko ukamwibeshyaho kubera ingano n’imiterere n’imisatsi, umuhungu nawe akamera ubwanwa vuba cyangwa ibigango n’isura isa n’ikuze.
Teya, umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko, amakuru avuga ko
yaryamanye n’umwana w’umuhungu w’imyaka 13 y’amavuko, byaje kumenyekana maze umukobwa
akurikiranwa n’inkiko ku cyaha yakoze cyo guhohotera umwana muto.
Teya wo muri Zimbabwe, avuga atari kumenya ko uyu
mwana afite imyaka 13 y’amavuko kubera imigaragarire ye, ku ngingo yahuriyeho n’abamwunganira
bagaragaje ko uyu mwana umubonye ubona ari umusore w’ibigango aho byagorana kumenya ko waba wamuhohoteye.
Abavoka bavuga kandi ko ubushinjacyaha bwananiwe
gutanga icyemezo cy'amavuko cy'umuhungu kigaragaza imyaka ye. Umwunganizi w’uyu
mukobwa, Moses Nyatsoma yagize ati: “Twasabye icyemezo cy'amavuko ariko ntabwo
twahawe kimwe kugeza ubu. Ku bijyanye n'imyaka y'uwareze, ntabwo tuzi neza. Kuko
umurebye arakuze”.
src; Mbaretimes
TANGA IGITECYEREZO