Nicolas Cage wamamaye muri filime umaze gushyingiranwa n’abagore 5, byamaze kumenyekana ko ari mu bihe cya buki kuko hashize iminsi arushinze n’inkumi y’ikimero arusha imyaka 30.
Nicolas Cage ubusanzwe yitwa Nicolas Kim Coppola, ni umunya- America waryubatse mu gukina filime. Afite agahigo ko kwegukana igihembo cya Oscar kiri mu bikomeye mu ruganda rwa sinema ku Isi. MailOnline cyanditse ko Nicolas Cage w’imyaka 56 ari mu bihe bya buki kuko yakoze ubukwe tariki 12 Gashyantare 2021 n’umukobwa witwa Riko. Uyu mukobwa w’ikimero, umuhungu w’imfura w’uyu mugabo barushinganye amurusha imyaka 4. Ubukwe bwabo bwabereye Las Vegas mu mujyi wa Nevada.
Aba bombi batangiye umushinga wo gutekereza gusezerana tariki 10 Mutarama ubwo iyi nkumi yari yagize isabukuru y’imyaka 26. Urukundo rwabo mu buryo bweruye Nicolas Cage yarushyize ku mugaragaro ubwo yari ari mu kiganiro kuri radio muri Kanama umwaka ushize.
Ubu bibereye mu bihe bya buki
Icyo gihe yagize ati ”Yavuye muri New York nanjye nsubira Kyoto mu Buyapani, ariko ndashaka gusubira Nevada kandi hashize amezi 6 mubonye. Turishima iyo turi kumwe kandi mba numva nishimiye kugumana nawe rero byarangiye mubwiye nti ndashaka ko tubana kandi yarabinyemereye. Namuguriye impeta y’umukara ya zahabu. Ibara akunda ni umukara, kandi yashakaga iya zahabu y’umukara. Niyo namuhaye”.
Ubu bukwe bwabo bwabaye agatangaza kuko bwatwaye agera ku $29,990 ni ukuvuga agera kuri miliyoni hafi 29 z'amanyarwanda. Cage akoze ubu bukwe nyuma y’imyaka 4 akoze ubundi n’umugore witwa Erika Koike.
Cage amaze gusaza
Cage yakoze ubukwe bwa mbere mu 1995, arushinga n’uwitwa Patricia Arquette gusa baza gutandukana mu 2001. Mu bandi bagore yakoranye ubukwe nabo harimo Lisa Marie Presley, Alice Kim n’abandi. Yamamaye muri filime zitandukanye nka “Moonstruck”, “Raising Arizona” n’izindi nyinshi ariko ahanini zishingiye kuri comedy.
TANGA IGITECYEREZO