RFL
Kigali

Papa Francis yahuye na Ayatollah Ali al-Sistani umwe mu bayobozi bakomeye ku Isi muri Isilamu

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:6/03/2021 12:01
0


Papa Francis wagendereye Iraq yamaze kugirana ibiganiro na Ayatollah Ali al-Sistani umwe mu bayobozi bakomeye ku isi mu idini y’aba-Shia. Bahuriye mu mujyi mutagatifu witwa Najaf aho basangiye ubutumwa bw’amahoro ndetse basaba abayisilamu kubaha no gukunda abakristu basigaye muri icyo gihugu ari mbarwa.



Ni umuhuro udasanzwe wari umaze amezi menshi ugibwaho impaka hagati ya Vatican n’ibiro bya Ayatollah. Aljazeera yanditse ko nyuma yo guhura abo bayobozi bombi bayoboye amadini akomeye basohoye itangazo risaba ubutegetsi bwa Iraq kubaha no kurinda abakristu basigaye muri icyo gihugu cyasabitswe n’intambara za hato na hato.


 Papa Francis yaganiriye na Ayatollah Al al-Sistani uyobora aba-Shia bemeranyije guha agahenge abakristu bakabaho badahigwa bukware (Vatican photo)

Uwo munyacyubahiro uyobora aba-Shia ku Isi yagize ati:’’Ábakristu ba hano muri Iraq bakwiriye kubaho mu bwisanzure nk’abandi baturage bose, bakarindirwa umutekano kandi bakabaho hubahirizwa uburenganzira bwabo’’. Ibiro bya Vaticani byavuze ko Papa Francis yashimiye a-Sistani n’aba-Shia bose kuba bagerageza gukora ubuvugizi bitabariza abakristu mu gihe baba bari gutotezwa. 

Papa Francis w’imyaka 84 ari kugenda mu modoka idatoborwa n’amasasu ndetse arinzwe n’abarenga ibihumbi 10. Itsinda ry’abanya-Iraq ryari ryambaye gakondo ni ryo ryahagaze ku mihanda rimuha ikaze. Uruzinduka rwa Papa Francis ruri gutambutswa imbonankubone kuri televiziyo y’igihugu kandi abaturage bishimiye uwo muhuro ku buryo biteze ko bazabaho badatotezwa. Urebye abaturage ba Iraq barambiwe kubaho mu ntambara ku buryo bari bakeneye urwo ruzinduko rubagarurira ihumure. 

Ni ubwa mbere Papa uwo ari we wese asuye Iraq ku buryo bishobora kuba ikimenyetso cyo kugarura ituza muri icyo gihugu. Amaze iminota 50 aganira na al-Sistani yahise yerekeza muri Ur mu majyepfo ya Iraq aho Abraham yavukiye hakaba hafatwa nk’igicumbi cy’ubukristu dore ko Abraham ari we sekuru w’abemera akaba yaravutseho ‘’Judaism, Christianity na Islam’’. 

Aha yakomereje uruzinduko biteganyijwe ko ari buhatangire imbwirwaruhame akanahura n’abayobozi b’amadini n’amatorero. Tubibutseko Papa Francis yageze muri Iraq ku wa gatanu akakirwa na minisitiri w’intebe na Perezida bwari ubwa mbere umu-PAPA

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND