RFL
Kigali

Irka izina ry’umukobwa ufatirana amahirwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/03/2021 10:08
0


Menya ubusobanuro bw'izina Irka rihabwa abakobwa rigezweho iki gihe.



Irka ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rifite inkomoka mu Kigereki ku ijambo “eiríni, risobanura "amahoro".

Bimwe mu biranga abitwa Irka:

Uwitwa iri zina akunze kurangwa no kubona inshuti mu buryo bworoshye kandi ni umuntu abantu babasha kwisanzuraho kuko azi kubana neza.

Agira kamere nziza, akunda kugira amagambo menshi ndetse biramworohera guhura n’abantu benshi no kubagira inshuti bitewe n’uko aho ageze ahita amenyera.

Ibi bituma aba umuntu ukundwa n’abantu bitewe n’imyitwarire myiza agira no mu bihe bimukomereye.

Ashobora kuba umufatanyabikorwa mwiza kuko iteka aba yumva ko ntakidashoboka, gusa akunda kwigenga ku bitekerezo bye ndetse agakurikiza imyanzuro ye.

Gusa iyo bigeze mu bikorwa no gushyira mu ngiro imyanzuro, yitabaza ubufasha bw’abandi akanakenera ko bamutera akanyabugabo.

Akunze gusubiza vuba mu gihe abajijwe kugira ngo abantu bamwereke ko bamwitayeho. Irka akunze kurangwa no kuba umunyabugeni ndetse n’ibindi bikorwa birimo gutaka ahantu, ndetse akunze kumenya umuziki no kiririmba.

Yishimira ubwisanzure bwihariye ndetse agafatirana amahirwe yose ashoboka.

Akunze kugira intege nke mu kazi aho usanga agorwa no gushyira ibintu ku murongo ndetse no kuba yashyiraho gahunda akabasha kuyikurikiza.

Src:www.sheknows.com,www.nameberry.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND