RFL
Kigali

U Burundi mu ihurizo rikomeye nyuma y'aho CAF yanze ibibuga byabo byose

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/03/2021 9:32
0


U Burundi bukomeje kubunza imitima nyuma yo kwangirwa kwakirira imikino yabo mu rugo kubera ibibuga bitujuje ibyangombwa.



Ishyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afrika CAF riherutse kubwira ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Burundi ko ikibuga cyabo Sitade Intwari cyitujuje ibisabwa byatuma cyakira umukino wo ku rwego mpuzamahanga, ahubwo bagomba gushaka izindi nzira kugira ngo bemererwe gukina.

Nyuma y'ibi B.F.F yatanze ikindi kibuga bita urukundo kugira ngo barebe ko CAF yacyemera ariko nabyo birangira CAF ibahakaniye, inababwira ko nta kibuga muri rusange bafite.

Kuva ubwo B.F.F Iri gushaka aho umukino uzahuza u Burundi na Central African Republic wazabera. Bwa mbere igihugu cyari cyatekerejwe ni Tanzania kuko yo inemerewe kwakira abafana nko mu Burundi.

Gusa amakuru dukesha umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Burundi Ndikuriyo Reverien atangazako bari  mu biganiro n'ubwami bwa Marocco kuba babemerera kuhakirira umukino wabo.

Ati"nyuma yaho CAF itubwiye ko ikibuga cy'Intwari na Urukundo bitemerewe kwakira imikino, twatangiye ibiganiro hagati yacu n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Marocco ko umukino wacu wazabera kuri Complexe Muhammed V de Rabat"

U Burundi bufite umukino na Central African Republic tariki 26 Werurwe 2021 nyuma y'aho tariki 30 bakirwe na Marocco ari na bimwe bari kugenderaho kuba bakwakira umukino wabo muri Marocco bakagumayo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND