RFL
Kigali

Barimo imfubyi zamaririje! Ibyishimo by’abana barushye uwa Kavuna, Daddy Yankee yagize ibyamamare

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:5/03/2021 17:38
0


Daddy Yankee wahimbye injyana ya Reggaeton ku Isi yatunguwe n’itsinda ry’abana bo muri Uganda ryitwa Masaka Kids Africana. Abatumbagirije ubwamamare nyuma yo kubyina mu buryo budasanzwe indirimbo ye yise "Problema".




Abana bagize iri tsinda bamwe ni imfubyi zamaririje aho ababyeyi babo bagiye bicwa n'indwara zirimo n'ibyorezo

Nk’uku amashusho abigaragaza, aba bana baba bibereye ahantu mu rugo mu giturage biyambariye udukabutura. Babyina mu buryo budasazwe indirimbo "Problema" ya Daddy Yankee imaze icyumweru kimwe igiye hanze kugeza ubu ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 16.

Aya mashushu y’aba bana babyina yayashyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze abashimira umusanzu wabo mu kumenyekanisha indirimbo ye abita abanyemberaga. Nyuma y'uko Daddy Yankee asangije abakunzi be aya mashusha mu masaha 24 amaze kurebwa na miliyoni zisaga 3 akaba yashyizweho ibitekerezo bisaga ibihumbi 15.

REBA HABO UKO BABYINA INDIRIMBO YA DADDY YANKEE

Aba bana bashimye Daddy Yankee wamenyekanishije impano bifitemo banyuze ku rukuta rwabo rwa instagram bashyiraho ibyo Daddy Yankee yanditse kuri konte ye maze bagira bati ”Omg💃🏿❤️Thanks for the love @daddyyankee❤️ Thanks for the platform🙏🏿❤️thanks to everyone who tagged @daddyyankee”.

Banyuze ku rukuta rwabo rwa Instagaram bashimye Daddy Yankee

Ugereranyije mu Kinyarwanda ni nk'aho bagize bati “Mana yanjye! wakoze cyane kutwereka urukundo wakoze kutumenyekanisha. Bakomeje bashima uwo ariwe wese wagize uruhare mu gutuma aya mashusho Daddy Yankee ayabona.

Daddy Yankee niwe wamenyekanishije injyana ya Reggaeton ku Isi kuva mu 1994. Akomoka muri Amerika y’amajyepfo, akaba yaramamaye mu ndirimbo zitandukanye nka “Casolina”, “Limbo” n’izindi nyinshi. Masaka Kids Africana ni itsinda ry’abana b'ababyinnyi bakomoka muri Uganda ahitwa Masaka barimo abafite kuva ku myaka ibiri kuzamura.

Daddy Yankee ari mu gitabo Guinness World Record cyandikwamo amazina y'abafite ibigwi ku Isi

Abana bagize iri tsinda buri wese yifitemo impano yo kubyina

Muri aba bana harimo abafite umubyeyi umwe n’abandi b'imfubyi ku babyeyi bombi. Aba babyeyi babo bagiye bicwa n’indwara z'ibyorezo n’ibindi. Iri tsinda rifite intego yo kugaragaza ko abana bo kuri uyu mugabane bafite ubushobozi bwo kuvamo abayobozi beza b'ejo hazaza kuko bashoboye n'ubwo bakurira mu buzima bubi. Bafite indirimbo bagiye bakora muri studio ndetse bakanazibyina mu buryo butangaje.

REBA HANOUKO BABYINA IYITWA MOOD








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND