RFL
Kigali

"Aho utinya uhatuma ikigoryi" AmaG The Black yahanuye urubyiruko ateguza indirimbo inenga abaririmba ibishegu

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:5/03/2021 14:13
1


AmaG The Black uvuga ko afite indirimbo yise 'Ubugoryi bwanjye' ikaba ishingiye ku muco wo kutiremereza, yasabye urubyiruko kutumvira abarushuka bakarushora mu bikorwa birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.



AmaG avuga ko yakunze kwiyita ikigoryi mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwo kutiremereza. Ubu afite indirimbo ashaka kuzasohora yitwa 'Ubugoryi' ikaba ikubiyemo ubutumwa bwo gucyaha abahanzi baririmba indirimbo we (Amag) yita ko ziganisha habi urubyiruko. 

Yagize ati: "Nibashake amafaranga ariko bibuke indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira’’. AmaG avuga ko afite uburenganzira bwo kunenga indirimbo ziriho nk'uko na ba nyirazo bafite uburenganzira bwo kumunenga. Ati:’ "Niba mvuze ukuntu mbyumva sinkwiriye kubizira, tugiye kujya tubisokoza uko byogoshe’’.

Amag avuga ko atagomba guheranwa n’icyorezo cya Covid-19 ahubwo agomba guheranwa no gucyemura ibibazo icyo cyorezo cyateye. Ati: "Ni yo mpamvu ndi gucuruza amafi, ibyuma bikonjesha n’ibindi’’.

Asaba abanyarwanda kwita ku bana bose nk’ababo ari naho ahera avuga ko indirimbo Bruce Melodie ari kuririmba muri iyi minsi atakwifuza kubona umwana uwo ari wese azibyina. Ati: "Umwana wa Bruce Melodie musanze ari kubyina ziriya ndirimbo ni ubwo ari iza se ntiyankira sinakwemera ko azibyina’’.

Ama G mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv yasabye urubyiruko kugenzura imbuga nkoranyambaga no kubasha kwihanganira ubukene bwabo. Ati:’’Umuntu nagufata akagushukisha amafaranga akugutuma aho atajya, gukora ibintu udakwiriye gukora, gukora amabi uzamenye ko uri ikigoryi’’. 

Aha yashaga kubwira abakiri bato gushungura bagasesengura bakirinda ababashuka babashora mu gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Ati: "Gutuka u Rwanda ni nko gutuka mama wanjye kuko ibyo nkora byose niho mbikorera kandi hari abakoze ibi bintu ku buryo nta muntu ukwiriye gukina na byo’’.

Hakizimana Aman wamamaye nka Amag The Black indirimbo ahuruka yitwa’ ’Muntinye’’

"> 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ctiy ty coon3 years ago
    Ibyonukuri papa ndikumwe nawe.





Inyarwanda BACKGROUND