RFL
Kigali

Kongerera amasezerano Mashami ishusho nyayo y'umutoza Amavubi akeneye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/03/2021 8:30
0


Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hasohotse itangazo ryemeza ko Mashami Vincent yongeye guhabwa ikipe y'igihugu Amavubi, mu gihe kingana n'umwaka.



Mashami yari amaze igihe kingana n'imyaka 2.5 ari umutoza mukuru wa Amavubi ariko bikaba byaraje mu bihe 2  bitandukanye birimo amezi atatu yigeze guhabwa, ndetse yakurikiwe n'amasezerano y'umwaka yaherukaga guhabwa.

Abanyarwanda nka ba nyiri kipe, babona umusaruro wa Mashami mu buryo butandukanye harimo ababona ko bigendeye uko umupira w'amaguru mu Rwanda wubakitse Mashami ntacyo adakora yewe ko akwiye gukomeza kuyitoza. 

Abandi bakemezo ko Mashami umusaruro we udahagije ndetse ko ikipe ye yasubiye inyuma byakabaye byiza ko asezererwa bagashaka undi mutoza kandi ukomeye. Gusa, ku biganiro byari bimaze iminsi hagati ya FERWAFA na Minisiteri ya Siporo, ku mpande zombi bemeje ko umutoza Mashami ahabwa andi masezerano ku nshuro ya Gatatu.

Mu rwandiko FERWAFA yashyize hanze rwemeza ko Mashami yongereye amasezerano, kandi bamusanzemo impinduka zafasha ikipe y'igihugu ndetse ari kimwe mu byo bagendeyeho bamwongerera amasezerano.

Umunyamabanga uhoraho wa FERWAFA Francois Regis atangaza ko bishimiye kongerera amasezerano Mashami kubera ko yongereye urwego rw'imitoreze mu Amavubi ndetse na disipuline kandi byose babona ko byatanga umusaruro.


Mashami Vincent agiye guhamagara abakinnyi azifashisha muri uku kwezi

Mashami Vincent wasabwe kugeza Amavubi mu mikino yo gukuranwamo hashakishwa tike y'igikombe cy'isi cya 2022, amaze gutoza Amvubi imikino 23 atsindamo 5 anganya 10 atsindwa 8.

Tugendeye mu karere u Rwanda ruherereyemo, Mashami ni we mutoza w'ikipe y'igihugu mu myaka 2 ishize ufite amanota macye kandi wongerewe amasezerano.

Uganda ubu ifite amanota 7 ndetse ikaza ku mwanya wa 2 mu marushanwa yo gushaka tike y'igikombe cya Afurika baheruka kwitabira. McKinstry Jonathan watozaga abagande yahagaritswe mu gihe kingana n'ukwezi azize umusaruro mucye. 

Amavubi ari ku mwanya wa 37 muri Afrika

U Burundi ubu bafite amanota 4 bari ku mwanya 3 byatumye uwari umutoza wabo mukuru Alain Olivier bamwigizayo asimburwa na Jimmy Ndayizeye. Tanzaniya nayo nyuma yo mwitwara nabi mu mikino ya CHAN, Etienne Ndayiragaje bahise  bamusimbuza umutoza kim Poulsen ugomba kubafasha gusubira mu mikino y'igikombe cya Afrika nabo baherukagamo 2019.

Igihugu cya Kenya cyo kimaze kwirukana abatoza 2 nyuma yo kuva  mu mikino y'igikombe cya Afruka 2019 Sebastian Migne bakiva mu gikombe cya afrika yaje gusezererwa asimburwa na Francis Kimanzi na we waje gusimburwa na Jacob Mulee ubu Kenya ifite amanota 4 igishakisha uko yasubira mu gikombe cya Afrika.

Ku ruhande rw'u Rwanda amanota 2 Mashami afite mu itsinda F Amavubi arimo ari n'aya nyuma, niyo manota yasorejeho mu mikino yo gushaka tike y'igikombe cya Afrika cyabereye mu Misiri twabonye ko ibihugu hafi ya byose duturanye byitabiriye.


McKinstry Jonathan watoje u Rwanda aherutse kwigizwayo n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Uganda

Nyuma yo gukorerwa ubugenzuzi ndetse n'umusaruro wa Mashami mu myaka 2 nibyo byatumye uyu mutoza yongera kugirirwa icyizere cyo gutoza Amavubi mu gihe cy'umwaka.

Uyu mwaka ugiye kuza Mashami azatozamo imikino 8 harimo imikino 2 yo gushaka tike y'igikombe cya Afrika ndetse n'imikino y'amajonjora yo gushaka tike y'igikombe cy'Isi cya 2022.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND