RFL
Kigali

Ahabera umwiherero wa Miss Rwanda 2021 hatewe imiti yica Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/03/2021 8:21
0


Mu gihe kuri uyu wa Gatanu, abakobwa 37 batangira umwiherero (Boot Camp) wa Miss Rwanda 2021 aho bawukorera hamaze guterwa imiti yo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, abakobwa 37 barerekeza mu mwiherero (Boot Camp), aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Werurwe 2020 hamenyekana abakobwa 20 binjira mu mwiherero bagatangira guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021.

Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yatangaje ko kuri uyu wa kane tariki 04 Werurwe 2021, ko Hotel La Palisse Nyamata izakira umwiherero wa Miss Rwanda 2021 yamaze guterwa imiti yo guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19.

Bati “Kwirinda Covid-19 biri mu by’ingenzi muri Miss Rwanda 2021. Ahazabera umwiherero muri La Palisse Hotel Nyamata hamaze guterwa imiti mbere y’uko abakobwa bahagera.”

Abategura Miss Rwanda bashimye Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, babafashije kugira ngo bakore neza iki gikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Kuri uyu wa Kane tariki 04 Werurwe 2021 umuntu umwe yishwe na Covid-19 mu Rwanda abapfuye bose baba 266.  Hakize abantu 113 mu gihe abanduye babaye 146 batumye abamaze gutahurwa bagera ku 19,334. Abakirwaye babaye 1,396 barimo 11 barembye.

Abakobwa bagiye kwinjira mu mwiherero mu gihe bamaze iminsi mu matora yo kuri Internet no kuri Sms, aho Kabagema Laila ari we uri imbere mu majwi.

Amarushanwa arakomeye kandi amajwi menshi yonyine niyo ashobora gutuma umukobwa ushyigikiye ashobora gukomeza cyangwa ntakomeze.

Nk’uko byasobanuwe n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka Emma Claudine Ntirenganya, no gutoranya abakobwa 37 ubwabyo byari umurimo utoroshye, urebye umubare munini Miss Rwanda 2021 yakiriye.

Ati: “Abakobwa 413 biyandikishije guhatanira kuba Miss Rwanda 2021. Nubwo abahatana icyenda bavuye mu marushanwa kubera impamvu zabo bwite, twari tugifite umubare munini wo gutoranya kuko benshi mu bakobwa bujuje ibisabwa.”

Yabisobanuye agira ati: “Nyuma ya byose twari dufite ibyemezo bitoroshye gufata kugira ngo tumenye neza ko twatoranije aba mbere, ni ko twageze kuri 37. Bisobanura ko ibyiciro bizakurikiraho bizakomera kurushaho.”

Aho abakobwa 20 bazakorera umwiherero wa Miss Rwanda 2021 hamaze guterwa umuti wica Covid-19

Bamwe mu bakowa bajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND