RFL
Kigali

Muhinyuza Fabrice yagarutse mu ndirimbo ikangurira kubana na buri wese-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/03/2021 17:04
0


Umuhanzi Muhinyuza Fabrice uririmba indirimbo zihimbaza Imana yasohoye indirimbo nshya yise “Imbaraga z’umutima” ikangurira buri wese kubana neza n’abandi atitaye ku bukire, ubukene, uburanga, ubufasha n’ibindi byatumye yicara ku meza amwe n’abandi.



Bisaba imbaraga z’umutima kugira ngo umuntu abe umuntu nyamuntu, agire urukundo yitandukanye n’ikizwi n’ubuhemu abe umuntu ukunda abantu ubana na buri wese ubuzima bwe bwose.

Muhinyuza yabwiye INYARWANDA ko yakoze iyi ndirimbo kugira ngo uzayumva wese azahindure ibyo yagenderagaho mu buzima bwe.

Ati “Ndumva uwayumva akumva amagambo arimwo wenda nutagiraga umutima wo gufasha yahinduka akagira neza aho anyuze kuko ntawumenya ejo hazaza uko bimeze ineza ugira n’umwana wawe bazayimwitura.”

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo ye ya mbere yise ‘Ineza’. Ni indirimbo avuga ko yakiriwe neza ashingiye ku bitekerezo by’abayirebye n’abamaze kuyumva.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "INEZA" YA MUHINYUZA FABRICE

Indirimbo ye ‘Ineza’ ikubiyemo ubutumwa bwo kugira neza, kubaha buri muntu aho ava akagera no kumenya inyungu iva mu kugira neza

Ni indirimbo avuga ko yamwinjije neza mu kibuga cy’umuziki, byamuteye kwiha intego yagutse mu muziki. Ati “Nzakomeza gutanga ubutumwa muri urubanda harimwo kwibutsa abantu urukundo na kirazira yahoze iranga Abanyarwanda.”

Muhinyuza Fabrice yatangiye gukora umuziki mu 2020, kubera amagambo n’ubutumwa yumvaga atakwihererana ashaka gusangiza abantu agendeye ku buzima yakuriyemo, aho yabayeho abona ukuntu urukundo rwagiye ruzima mu miryango no mu bahoze ari inshuti ze.

Uyu muhanzi wabayeho umusekirite ariko muri iki gihe akaba ari umukozi muri kompanyi ikorera mu Rwanda, avuga ko muri uyu mwaka wa 2021 afite byinshi ahishiye abafana be.


Umuhanzi Muhinyuza Fabrice yasohoye indirimbo 'Imbaraga z'umutima' ateguza amashusho yayo

Uyu muhanzi yavuze ko yihaye intego yo gukora indirimbo zihindura sosiyete kandi zikora ku mitima ya benshi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "IMBARAGA Z'UMUTIMA" Y'UMUHANZI MUHINYUZA FABRICE

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND