RFL
Kigali

Kirehe FC yatangiye kwishyura ibirarane by'abakinnyi bayikiniye ikiri mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/03/2021 13:21
0


Ikipe ya Kirehe FC ibarizwa mu Burasirazubwa bw'u Rwanda yatangiye igikorwa cyo kwishyura ibirarane yari ibereyemo abakinnyi bayikiniye mu mwaka w'imikino 2018-2019.



Kirehe FC uyu ni umwaka wa kabiri iri mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kumanuka mu mwaka w'imikino 2018-2019, icyo gihe ikaba abakinnyi yakoreshe hari abo yari ifitiye ibirarane ubu yatangiye kwishyura. 

Tuganira n'umuyobozi wungirije muri iyi kipe bwana Nsengimana Justin yadutangarije ko ubu babonye amafaranga ariyo mpamvu biteguye kwishyura ibirarane byose babereyemo abantu bayikoreye. 

Yagize Ati "Gahunda ni ukwishyura ibirarane abakinnyi badukiniye mu cyiciro cya mbere 2018-2019, ibyo birarane rero twari dufite ni iby'abakinnyi badukoreye turimo kwishyura kuko mbere ubushobozi ntibwari buhari ariko ubu twari twabubonye niyo mpamvu tugomba kubishyura".

Tumubajije niba ari abo bakinnyi gusa yatubwiye ko abakinnyi bakoranye mu cyiciro cya kabiri ibyo babagombaga babibahaye. Ati "Abo mu cyiciro cya kabiri shampiyona yasubitswe ibyo twagombaga kubaha twarabibahaye".

Justin kandi yakomeje avuga ko bari kwishyura abakinnyi bagendeye kubujuje ibisabwa kuko buri mukinnyi azana ibyangombwa babona byuzuye bakamuha amafaranga y'ikirarane akikomereza. Biteganyijwe ko Kirehe FC ishobora gutanga amafaranga y'ibirarane agera kuri Miliyoni 18 Frw.

Andi makuru aturuka muri aka karere avuga ko umuyobozi w'akarere ka Kirehe bwana Muzungu Gerard yaba ariwe wafashe iya mbere mu kwishyura aba bakinnyi kugira ngo manda ye izarangire nta kibazo afitanye n'abakinnyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND