RFL
Kigali

Icyaka ni cyose bakumbuye agacupa ko mu kabari! Abafana ba Young Grace kwihangana byanze bamutuma kuri CP Kabera

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:4/03/2021 12:17
0


Abafana b'umuraperikazi Young Grace bakumbuye agacupa ko mu kabari nk'uko babigaragaje. Ubwo bari babonye uyu muraperikazi ari kumwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, bamutumye ngo ababarize CP Kabera igihe utubari tuzafungurirwa.



Magingo aya mu Rwanda hashize igihe kirekire utubari dufunze mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, cyoretse Isi. Bamwe mu bakunzi b'agatama kubera igihe kirekire utubari tumaze dufunze ni kenshi batebya bakagaragaza ko bakumbuye agatama banywereye mu kabari n’ibyishimo byaho.

Abafana ba Young Grace nabo bagaragaje ko bakumbuye agacupa ko mu kabari nyuma y'uko uyu muraperikazi ashyize hanze ifoto ari kumwe na CP John Bosco Kabera umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, maze bakamumutumaho ngo ababarize igihe utubari tuzafungurirwa.


Iyi ni imwe mu mafoto Young Grace yashyize hanze ari kumwe na CP Kabera

Kuri uyu wa kabiri tariki 2 Werurwe 2021 Young Grace ni bwo yashize kuri status ye ifoto ari kumwe na CP Kabera maze benshi mu bakunzi be bamusaba kubabariza uyu muyobozi igihe utubari tuzafungurirwa. Ibi bitekerezo byabo yahise abifata maze abisangiza abakunzi be bikurikirana na ya foto kuri status ye. Hari uwagize ati ”Mbariza Kabera ngo utubari tuzafungura ryari hahahaha”.

Undi mukunzi we nawe yamweretse ko yabonye iyi foto maze aratebya agira ati ”Ejo kuwa mbere , kuwa kabiri, kuwa gatatu, kuwa kane, kuwa gatanu , kuwa gatandatu, no ku cyumweru ni guma mu rugo. Kandi ubwo wasanga utacyuye number ye ngo tumubaze igihe bazafungurira utubari na massage”.

Iki gitekerezo Young Grace yagishyize kuri status agisangiza abandi maze agira ati ”Ariko ubanza abacuti banjye bakunda muri office I mean mu kabari hahahaha”


Undi nawe nawe yagize ati ”Mbariza CP ni ryari bazafungura utubari?”. Young Grace yasubije uyu mufana we anabisangiza abandi kuri status ati ”Nabajije ibitaramo nibyo byari bimbabaje kurushaho. Utubari byo munywere home kandi mu rugero.


Young Grace yagiye abasubiza akabisangiza abakunzi be abiherekeje y'amafoto ari kumwe CP Kabera

Kuva tariki 18 Werurwe 2020 ubwo hashyirwagaho gahunda ya guma mu rugo ya mbere, utubari turafunze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. N’ubwo hari ingamba zitandukanye zagiye zoroshywa, Leta nk’umubyeyi yarebye kure isanga gufungura utubari biri mu byatuma amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo adakurikizwa kandi kuko nibyo.

Ntabwo byakorohera uwashize inyota kwibuka ko agomba gushyira intera ya metero hagati ye n’abo basangiye n’abandi cyangwa se kubahiriza ayandi mabwiriza. Yewe hari n’umunyarwanda warebye kure avugako agacupa ari mucyurabuhoro.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abanduye 19,198, ni mu gihe abakize ari 17,569, abakirwaye ni 1364 muri aba abarembye ni 9. Abapfuye ni 265. Ejo hashize kuwa Gatatu tariki 3 Werurwe 2021 mu bipimo 3960 byafashwe, hagaragaye mo ubwandu bw’abantu 87 wiyongera kuri wamubare wabamaze kwandura. Ibipimo kandi bigaragaza ko abakize ejo ari 97. Dukomeze kwirinda.

REBA HANO INDIRIMBO UMUKIRE YA YOUNG GRACE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND