RFL
Kigali

Amavubi: Imikino micye mu maguru, umusaruro nkene mu cyumba no muri Saro

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/03/2021 14:16
0


Ikipe y'igihugu Amavubi itegereje uruhererekane rw'imikino 2 ya nyuma mu itsinda F mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afrika kizabera muri Cameroun mu 2022.



Nta muntu n'umwe ubigizemo uruhare, Mashami yisanze mu nguni ishobora kuzatuma bwa mbere mu mateka, Amavubi azakinisha abakinnyi badaheruka mu kibuga nta gihindutse. Urugero rurenga 60% Amavubi akunze guhamagara abakinnyi bakina imbere mu gihugu kandi bakanagira umwanya ugaragara mu ikipe iba izabanza mu kibuga mu mukino baba bahamagariwe.

Tugendeye ku mibereho y'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse n'igihe asigaje ngo yakire Mozambique tariki 24 Werurwe 2021, harabura igihe kitarenze icyumweru ngo umutoza mukuru ahamagare abakinnyi azifashisha kuri uwo mukino.


Ese umutoza Mashami ari mu mwanya mwiza wo guhamagara abakinnyi?

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda imaze amezi 2 ihagaritswe igihe kitazwi, kandi yari imwe mu isoko y'abakinnyi Mashami yagenderagaho ategura imikino itandukanye yaba CAN ndetse na CHAN. Mu mikino ya CHAN y'abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo iheruka kubera muri Cameroun, Mashami yakoresheje abakinnyi bari bafite imikino micye y'irushanwa mu maguru yabo kuko abenshi bari bamaze gukina imikino igera kuri 5 kuva muri werururwe 2020 ndetse hari n'abatarayigejeje nka Kwezera Olivier na Sugira Ernest bakinira Rayon Sports kandi itarasohokeye U Rwanda.

Twifashishije ingero za hafi

Umuzamu wa mbere w'Amavubi Kwizera Olivier azajya gukina na Mozambique amaze igihe kigera ku mwaka akinnye imikino 7 gusa harimo, umukino umwe wa Shampiyona Rayon Sports yanganyijemo na Rutsiro FC, imikino 4 ya CHAN, kongeraho imikino 2 ya gishuti Amavubi yakinnyemo na Congo.

Umuzamu Mvuyekure Emery umwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bari gukina bihagije

Ikipe ya APR FC isanzwe inatanga abakinnyi benshi mu ikipe y'igihugu Amavubi, abakinnyi bayo bazahamagarwa bazaba bafite imikino itari hejuru y'icumi mu mwaka bivuze ko nibura bafite impuzandengo y'umukino umwe mu kwezi. 

Abakinnyi se Mashami asanzwe akoresha bakina hanze, nibura bo bakandagira mu kibuga? 

Umuntu yavuga ko Mashami Vincent ari mu bihe byo kubura amajya n'amaza dore ko n'abakinnyi bakina hanze abenshi bikomeje kugorana kubona umwanya wo gukina. 

Myugariro Nirisarike Salomon nyuma yo gusinyira ikipe ya Urartu FC yo mu gihugu cya Armenia, amaze kuyikinira imikino 3 harimo ibiri ya shampiyona ndetse n'umukino umwe w'igikombe cy'igihugu. Uyu we twavuga ko ari mu ruhande ruzima. 

Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi Haruna Niyonzima bikomeje kugorana kuba yabona umwanya uhagije wo gukina nk'uko byari bimeze mu bihe bitambutse dore ko akunze kujya mu kibuga asimbuye mu mikino ikipe ya Yanga igenda ikina. 

Ally Niyonzima ukinira ikipe ya Azam yo muri Tanzania ntabwo amerewe neza no kubona umwanya ubanza mu kibuga dore ko hari n'igihe ataboneka mu bakinnyi 18 bifashishwa ku mukino. 

Kagere Meddie rutahizamu wa Simba SC ni umwe mu bakinnyi bafite ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania ariko akaba akunze guhabwa imikino imwe n'imwe muri ibi bihe akenshi akaninjira mu kibuga asimbuye. 

Mu gihugu cy'u Bubiligi ho ivumbi riratumuka ku mukinnyi Bizimana Djihad umaze hafi imikino 8 ataboneka mu bakinnyi 18 bagaragara ku mukino kandi uyu mukinnyi ari umwe mu bakinnyi Mashami yagenderagaho mu myaka itambutse ndetse umuntu yakwibaza niba kuri iyi nshuro azahamagarwa.


Djihad Bizimana ntago bimeze neza

Muhire Kevin washoje amasezerano muri Misr Lel Makkasa SC yo mu gihugu cya Misiri, amaze igihe mu Rwanda akora imyitozo ku giti cye kandi yari umwe mu bakinnyi Mashami yakoreshaga mu bihe bitambutse, ariko kuri ubu biteye impungenge zo kuzabona umwanya ndetse utanga umusaruro mu Mavubi. 

Rwatubyaye Abdul myugariro mwiza kandi U Rwanda rumaze imyaka rugenderaho muri Mutarama yasinyiye ikipe nshya yitwa Shkupi FC amasezerano angana n'amezi 6, gusa mu ntangiriro z'iki cyumweru nibwo yabonye umwanya ubanza mu kibuga kuva yagera muri iyi kipe.


Kapiteni w'Amavubi muri Tanzania ni gacya gacye

Rubanguka Steve ni undi mukinnyi Mashami yagiye yitabaza ariko ntabashe kuba yakina umukino n'umwe mu Amavubi. Kuri ubu Steve akinira ikipe ya A.E. Karaiskakis Football Club yo mu Bugereki, bakaba bageze ku munsi wa 10 wa shampiyona, Steve Rubanguka amaze gukina imikino 8 abanzamo 7, Ndetse akaba yaranaje mu bakinnyi beza b'umunsi wa 5 wa shampiyona.

Ese hari abakinnyi bashya Mashami yakwifashisha atari asanzwe ahamagara? 

Mu bakinnyi twavuze haruguru, harimo abakinnyi bakina kandi biteguye kugaragaza urwego rwo hejuru, ariko umubare mwinshi ukaba uw'abakinnyi bafite imikino micye mu maguru.

Hari ukubura amaso ku mutoza Mashami na we akareba uko itsinda azahamagara rizaba ririmo abakinnyi bashya (bataherukaga mu Amavubi) baza gutanga umutahe wabo. Muri abo bakinnyi harimo Mvuyekure Emery, usanze ari umuzamu wa mbere mu ikipe ya Tusker FC. Iyi kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona muri Kenya ndetse twabara uruhare rukomeye n'ibihe byiza by'uyu musore wigeze gukinira ikipe ya APR FC.

Mitima Isaac ni myugariro w'ikipe ya Sofapaka FC akaba kuva yagera muri iyi kipe amaze kuyikinira imikino 10 asiba imikino 4 yose yasibye kubera ikibazo cy'imvune. Muri iyi mikino 10 yasimbuye umukino 1, indi isigaye abanza mukinuga.


Mitima Isaac ubu noneho ari mu mwanya mwiza wo kwitaba karame mu Mavubi 

Amavubi afite imikino ibiri yikurikiranya yo gushaka tike y'igikombe cya Afrika aho bazakina na Mozambique tariki 24 werurwe ndetse banjye no gusura ikipe ya Cameroun tariki 30, Werurwe 2020.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND