RFL
Kigali

Yatunguwe no guhurira mu muhanda n’umuhungu we witeguraga kujya muri Kaminuza atoragura amashashi nyuma y’iminsi yaramubuze-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/03/2021 14:50
0


Ni kenshi umuntu aburana n’umuryango we hakamara igihe kinini nta kanunu ka buri umwe. Umubyeyi Margaret yari amaze iminsi adaca iryera umuhungu we wigaga mu mwaka wa nyuma mu mashuri yisumbuye ariko aza gutungurwa amubonye mu muhanda afite ikibazo cy’uburyayi bwo mu mutwe.



Margaret Atieno, wari uzi ko umuhungu we bataherukana yaba nta kibazo yagize, yaje kumenya amakuru ko umuhungu we yaba yarahuye n’ikibazo cyo mu mutwe, aho abantu bamubwiraga ko bajya bamubona ahantu hahariwe ubucuruzi hazwi nk’akarere k’ubucuruzi ’Nairobi Central Business District (CBD)'.


Yagize ngo we baba bamubeshya niko gufata urugendo kureba umugungu we wari waravuye mu rugo agiye kwiga. Yarahageze aramubona agwa mu kantu ariko umubyeyi azi neza ko umwana uko yaba yahindutse kose aba yaramubyaye azi neza igise yamugiriyeho, arakomeza akerekana urukundo rwa kibyeyi.

Uyu mubyeyi Margaret Atieno, yamwegereye atangira kumuha amazi yo kunwa, abantu bashungereye bagira ngo wenda yaba yaramwibye nyuma bakaba bongeye guhura afite uburwayi bwo mu mutwe. Margaret Atieno yavuze ko abantu bamwe batekerezaga ko umuhungu we ufite uburwayi bwo mu mutwe yamwibye, igihe babonaga bombi baganira ku cyumweru, tariki ya 21 Gashyantare.


Margaret ari guha amazi umungu we

Atieno yatangarije TV47 ati: "Abantu baradukikije barambaza niba yaranyibye. Biteguye kumukubita nabasubije mbabwira ko yari umuhungu wanjye".

Umusore, yari yambaye imyenda yacikaguritse, yizirika iminyururu myinshi bimwe bikanamutera ibisebe ku maguru n’amaboko, burya amaraso afitanye isano arakururana. Umugore akibona umuhungu we barebanye aratuza, nyuma gato yagerageje guhunga ariko Atieno amwibutsa ko ari nyina wamwibarutse amubwira ko amukunda amusaba ko batahana.

Yongeyeho ati: "Amaboko ye yavaga amaraso yari afite ibikomere kubera iminyururu. Ibikomere byarimo ibibyimba,Namwinginze ndamwinginga kugeza igihe yemeye ko tuvugana."

Umubyeyi urera abana batandatu yafashijwe n'abashoferi b’imidoka zitwara abagenzi  guhambura amaboko  yari yaraziritseho iminyururu n’amashashi, bamufasha gukodesha tagisi bamujyana mu bitaro bya Machakos.

N'ubwo yamubonye afite ikibazo cyo mu mutwe, ati: "Ndanezerewe cyane kandi ndashimira Imana yamfashije kubona umuhungu wanjye wabuze."Atieno yahakanye kandi ibivugwa ko umuhungu we yari umunyeshuri wa kaminuza ya Nairobi. Yavuze ko yari umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye usoza witeguraga kujya muri kaminuza.

Src: Kenyans






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND