RFL
Kigali

Kwamamazwa n’abahanzi bakomeye, ni njye Miss abandi n’ibisonga: Amaturufu y’abahatanira kuvamo Miss Rwanda 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/03/2021 12:44
0


Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rigeze mu mahina! Ni igihe cyo gutera Dawe uri mu Ijuru na Ndakuramutsa Mariya usaba Imana kugufasha kuzaboneka mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero (Boot Camp), uzasozwa hamenyekanye umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021.



Kwisanga mu bakobwa 37 batsindiye guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali muri 413 bari biyamamaje ubwabyo ni intsinzi. Dore ko hari abakobwa icyenda biyandikishije ariko bavamo rugikubita, akanama nkemurampaka ntikabashyira ku rutonde rw’abo rwasuzumye ko bujuje ibisabwa.

Uwavuga ko Miss Rwanda ari nya mbere mu marushanwa y’ubwiza abera mu Rwanda ntiyaba abeshye. Ni irushanwa ritanga amahirwe akomeye ku mwana w’umukobwa kugera ku wagarukiye mu ijonjora. Abazi ubwenge babyaje umusaruro aya mahirwe y’imbonekarimwe.

Ni irushanwa rivugwa kuva ku munsi wa mbere rifunguriraho amarembo kugeza ku munsi ikamba ribonye nyiraryo ndetse na nyuma yaho rikomeza kuvugwa. Buri mukobwa uba urihatanyemo akora uko ashoboye, akanyura inzira zitandukanye mu kwiyegereza abamushyigikira ngo abone amajwi amugeza ku ikamba rikomeye cyangwa se andi.

Riri kuba ku nshuro ya 10, rihatanyemo abakobwa 37 bazavamo 20 bazatangazwa tariki 06 Werurwe 2021. Mbere y’uko umunsi nyirizina ugera buri wese uhatanye aragaragaza ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba, akavuga ko abandi ari ibisonga bye.

Kuri iyi nshuro byaratunguranye, kubona abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda bashyigikirwa n’abahanzi bakomeye bo mu bindi bihugu. Abo bahanzi basaba abafana babo gushyigikira abo bakobwa

1.Byatangiriye kuri Ali Kiba, yakirwa na Ice Prince, T Classic, D’Banj n’abandi

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania, Ali Kiba yabimburiye abandi mu kugaragaza ko ari gukurikirana irushanwa rya Miss Rwanda 2021, atangaza ko ashyigikiye umukobwa witwa Umutesi Lea uhagarariye Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2021.

Ali Kiba yagaragaje nimero iranga uyu mukobwa muri Miss Rwanda, asaba abafana be gukomeza kumutora. Umutesi Lea yabwiye INYARWANDA ko kuba Ali Kiba ari mu bamushyigikiye muri Miss Rwanda byamwongereye abafana n’icyizere cyo kwegukana ikamba.

Avuga ko hari abanya-Tanzania n’Abanyarwanda batangiye kumwandikira bamubwira ko bamushyigikiye. Uyu mukobwa yavuze ko yujuje buri kimwe cyose kimwemerera kwegukana ikamba, kandi ko atazakoza isoni abamushyigikiye.

Nyuma ya Ali Kiba, abahanzi barimo Ice Prince w’icyamamare muri Nigeria, D’Banj na T Classic bagaragaje ko bashyigikiye umukobwa witwa Uwimana Clementine muri Miss Rwanda 2021.

Ice Prince yanditse kuri konti ye ya Instagram, asaba abantu gutora Uwimana Clementine. Iyi ni imwe mu nzira zikomeye zifasha umukobwa kongera umubare w’abamushyigikira muri Miss Rwanda.

Gusa ibi ntibishingirwa mu gutanga ikamba; kuko harebwe umusaruro wavuye mu bashyigikiye umukobwa, umushinga we, uko asobanura ibitekerezo bimurimo n’ibindi bigena Nyampinga.

2.Imana irashaka ko mba Miss nkahesha ishema Intara mpagarariye:

Intara y’Uburasirazuba ihagarariwe n’abakobwa batandatu muri Miss Rwanda 2021 barimo na Mugabekazi w’imyaka 21 y’amavuko ufite nimero 17 imuranga.

Aherutse kubwira INYARWANDA ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 agahesha ishema Intara y’Uburasirazuba, ashingiye ku kuba yujuje ibisabwa kugira ngo umukobwa yambikwe ikamba.

Ati “Ninjye cyane! Banyizere ni njyewe uzahagararira Uburasirazuba nkaba Nyampinga w’u Rwanda nyuma y’igihe giciyeho.”

Uyu mukobwa yavuze ko nta n’umwe umuteye ubwoba muri Miss Rwanda, kuko yaje mu irushanwa azi neza ko azahuriramo n’abakobwa bo mu ngeri zitandukanye.

Avuga ko yiyizeye bizanamufasha kugaragaza umushinga we imbere y’Akanama Nkemurampaka kandi ko hari imyiteguro yakoze mbere y’irushanwa no kuba ashyize imbere isengesho. Kandi ko Imana ishaka aba Miss.

Ati “Ikintu cya mbere nshingiraho wenda mvuga ko ngomba kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021. Icya mbere cyo ndiyizeye cyane. Uburyo nzagaragazamo umushinga wanjye, uburyo nzavugana n’abazaba bawumbajije ari bo bagize Akanama Nkemurampaka. Icyo ni icya mbere.”

“Ikindi cya kabiri uburyo nateguyemo irushanwa wenda umushinga cyane cyane niho uguhesha kuba ugomba Nyampinga mwiza kuko bareba umuntu ufite umushinga uzagirira akamaro igihugu. Umushinga wanjye rero ndawizeye cyane. Ikindi kandi, ikintu cya mbere nizeye ni uko nzabikora kubera Imana ibishaka ko nzaba Nyampinga w’u Rwanda.”

Mugabekazi wiga ibijyanye n’ubukerarugendo muri Kaminuza, yavuze ko afite umushinga ujyanye no gufasha abagore n’abakobwa bakora ubucuruzi buciriritse, abashishikarize ku bukora mu buryo bwa kinyamwuga.

3.Navuyemo kubera ubugufi none amarembo yakinguwe ngomba kuba Miss Rwanda

Imwe mu ngingo yahinduwe mu irushanwa rya Miss Rwanda igashimisha benshi bari bafite inyota yo kwitabira Miss Rwanda ni ijyanye n’uburebure bw’umukobwa (indeshyo). Mu myaka ishize, umukobwa witabiraga Miss Rwanda yasabwaga kuba afite nibura uburebure bwa 1,70 Cm.

Ni imwe mu ngingo yagiye igonga abakobwa ku buryo hari n’abagiye bakurwamo babura centimetero imwe ngo buzuze ibisabwa byose babone gushyirwa ku rutonde rw’abitabiriye.

Uwimana Clementine na Umutesi Lea bari muri Miss Rwanda ni abahamya b’uko basubijwe inyuma bageze ahaberaga ijonjora kubera ko batari bujuje ibipimo bya Miss Rwanda.

Uwimana yagerageje amahirwe mu 2019 naho Umutesi yagerageje mu 2018. Bombi babwiye INYARWANDA ko baciwe intege no gukurwa mu irushanwa kubera ko batujuje uburebure, bituma batakaza icyizere cy’uko batazigera bahatana muri iri rushanwa ry’ubwiza.

Umutesi Lea avuga ko akimara kubona ko Miss Rwanda yazanye impinduka yabaye nya mbere mu kwiyandikisha. Akavuga ko afite icyizere cyo kwegukana.

Ni mu gihe Uwimana Clementine nawe avuga ko yiyandikishije kugira ngo agaragaze ko afite byinshi biri muri we byabyara inyungu kuri benshi mu gihe cyose yaba abaye Nyampinga w’u Rwanda.

4.Ni njye Miss Rwanda 2021 abandi ni ibisonga byanjye:

Buri mukobwa uri kubona umwanya mu kiganiro n’itangazamakuru aragaragaza ko ari we ukwiye kwambikwa ikamba rya Nyampinga 2021, akavuga ko abandi basigaye ari ibisonga.

Arashingira ku mushinga we n’icyizere yifitiye cyo kwemeza Akanama Nkemurampaka n’abakurikiye iri rushanwa kuva ku munota wa nyuma.

Nka Mugabekazi Assouma aherutse kubwira INYARWANDA ko ashaka ikamba rya Miss Rwanda ariko ko ataribonye atazatiraho mu makamba agera ku icumi azatangwa muri iri rushanwa.

Mu kiganiro baherutse guhuriramo cya INYARWANDA, Umwaliwase Claudette, Musana Teta Hense na Gaje Evelyne buri wese yavuze imigabo n’imigambi ye agaragaza ko ari we uzaba Miss Rwanda 2021.

Akaliza Amanda wize ibijyanye n’ububanyi n’amahanga muri Kaminuza yo muri Amerika, ejo yabwiye INYARWANDA ko yitabiriye Miss Rwanda ko azi neza ko ari urubuga ruzamufasha kugaragaza ibimurimo. Avuga ko arangamiye ikamba rya Miss Rwanda 2021.

Ifoto igaragaza abakobwa bo mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali 37 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021


Umuhanzi Ali Kiba yagaragaje ko ashyigikiye Umutesi Lea muri Miss Rwanda 2021

Umuhanzi akaba n'umunyemari KNC yagaragaje ko ashyigikiye Ufitinema Berline

Uwimana Clementine ashyigikiwe n'abahanzi barimo Ice Princess, D'Banj, T Classic n'abandi

MUGABEKAZI AHERUTSE GUTANGAZA KO AZABA MISS RWANDA KUBERA IMANA


MUSANA TETA, UMWALIWASE NA GAJU EVELYNE BURI UMWE YAVUZE KO AZABA MISS RWANDA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND