Ikigo cy’umuherwe Elon Musk ”SpaceX” gifite urugendo rwo kujya ku kwezi mu kwezi gutaha kwa Mata. Umuherwe w’umuyapani Yusaku Maezawa ari guashaka abantu bagera ku munani yishyurira bakamuherekeza muri uru rugendo rwo kuzenguruka ukwezi. Uyu mukire usanzwe asarura mu bugeni yavuze ko imyanya yose yayiguze. Urugendo ruzaba mu 2023.
Umunyarwanda
ati ”abagira inkwi barya ibihiye”, undi nawe mu mugani urimo agahinda yarateruye
ati ”Abakire barakimara”, uti ni agaki birashoboka ko kaba ari agahinda cyangwa
akandi bigoye kuba kamenyekana. Kuri iyi nshuro mu rwego rwo gushaka ibyishimo
umuherwe w’umuyapani yiyemeje kuteka ikigo cya Space X cy’umuherwe Elon Musk
akarekeza ku kuwezi, gusa ari gushaka abantu bagera ku munani bazamuherekeza.
Umuherwe Yusaku
Maezawa abinyujije mu butumwa bw'amashusho yashyize kuri Twitter, yagize ati:
"Ndashaka abantu bo mu byiciro byose". Uyu mukire w’umuyapani
yatangaje inzira zishoboka abashaka kujyana nawe uko babigenza bakabigeraho.
Umuherwe Elon Musk na na Yusaku Maezawa bavuga ku mushinga wo kujya ku kwezi
Yavuze ko
azariha urugendo rwose, ko rero abazajyana na we bazagenda ku buntu. Biteganyijwe
ko urwo rugendo, rwahawe izina Dear Moon, ruzaba mu mwaka wa 2023.
Abasaba
kujyana mu isanzure n'uyu munyemali bagomba kuba bujuje ibintu bibiri: bakwiye
guteza imbere "igikorwa icyo ari cyo cyose" bakora mu "gufasha
abandi bantu n'umuryango mugari mu buryo runaka".
Kandi bakaba
"bashaka gufasha abandi bari kumwe mu rugendo bahuriye kuri izo
ntego", nk'uko Yusaku yabivuze. Yongeyeho ati: "Naguze imyanya yose,
rero ruzaba ari urugendo rwo mu muhezo".
Bwana Yusaku
- umuherwe mu byo kumurika imideri no gukusanya ibikorwa by'ubugeni (art) -
mbere yavuze ko ateganya gutumira "abanyabugeni" bakajyana muri urwo
rugendo mu cyogajuru 'Starship rocket'.
Ariko ubu
avuga ko uyu mushinga yagize ibyo ahinduramo "uzaha amahirwe abantu bo mu
bice bitandukanye by'isi yo kwitabira uru rugendo". Yagize ati: "Niba
wibonamo umunyabugeni, ubwo uri umunyabugeni".
Mu mwaka ushize uyu muherwe w'imyaka 45, yanatangije gahunda yo gushakisha umukobwa mushya bakundana wo kujyana na we muri urwo rugendo, iki gihe yari yatangajeko ashaka umukobwa udafite uwo bakundana ufite imyaka iri hejuru ya 20 gusa nyuma ayiburizamo kubera "imbamutima z'uruvange".
Mu 2018, Bwana Yusaku yatangajwe ko ari we mugenzi wa mbere ugenda ku giti cye biteganyijwe ko azajyanwa ku kwezi na kompanyi SpaceX y'umuherwe Elon Musk.
Igiciro
yemeye kuriha muri urwo rugendo ntabwo cyatangajwe, ariko ni "amafaranga
menshi", nk'uko Bwana Musk yabivuze. Uru rugendo ruteganyijwe kuba mu mwaka
wa 2023, rwaba ari urwa mbere ku kwezi rukozwe n'abantu kuva mu mwaka wa 1972.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO