RFL
Kigali

DR Congo: Ibyagezweho n’ubushakashatsi kuri HIV 'bitanga icyizere cy’umuti'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/03/2021 10:51
0


Ivumburwa ry’itsinda rinini ry’abantu bafite imibiri ihangana mu buryo bwa kamere na virusi itera SIDA bitabaye ngombwa ko bafata imiti, riri kwerekeza ku cyizere ko hari igihe kizagera ikabonerwa umuti, nk'uko abahanga muri siyansi babivuga.



Ubushakashatsi bwasanze abantu bagera kuri 4% by’abarwaye SIDA bose muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo barashoboye kuburizamo iyo virusi mu mibiri yabo. Ubusanzwe abarwayi ba SIDA bari munsi ya 1% ni bo bashobora ibyo.

Ibi bishobora kuba intangiriro y’ubundi bushakashatsi bwo gukora urukingo cyangwa imiti mishya yo guhangana n’iyi virusi ya VIH/HIV itera SIDA, nk'uko abo bashakashatsi babivuga.

Mary Rodgers, wayoboye itsinda ry’abakoze ubu bushakashatsi, yabwiye BBC ati: "Ubwo twatangiraga kubona bwa mbere amakuru ava mu bushakashatsi twaratunguwe, ariko turanishima cyane". Ati: "Ibi bishobora gusobanura ko iki ari ikintu mu by’ukuri dushobora kubonera umuti".

Ibyo bagezeho, byatangajwe mu kinyamakuru eBioMedicine cyo mu muryango w’ibinyamakuru by’ubushakashatsi ku buvuzi bya The Lancet, byavuye ku makuru y’abantu babana n’ubwandu bwa HIV hagati y’umwaka wa 1987 na 2019.

Iri tsinda ry’abashakashatsi ryarimo abahanga mu bumenyi bwa siyansi bo muri kompanyi Abbott yo muri Amerika ikora imiti, Université Protestante yo muri Congo, Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika, ikigo cy’Amerika cyo kurwanya indwara zandura na Kaminuza ya Missouri - Kansas City yo muri icyo gihugu.

Kuri ubu, benshi mu babana n’ubwandu bwa HIV buri munsi bafata imiti igabanya ubukana, mu kuburizamo iyo virusi no kugabanya ingano yayo mu mubiri.

Ntabwo biramenyekana uburyo abo bantu biswe ’elite controllers’ babonetse muri DR Congo bafite imibiri yikiza iyi virusi badafashe imiti bashoboye kuburizamo iyi virusi mu mibiri yabo.

Ariko Dr Rodgers yavuze ko gusobanukirwa uko iryo tsinda ryashoboye kugumana ingano ya virusi iri ku kigero cyo hasi cyangwa kitagaragara, byaba ingenzi mu guhangana n’iyi virusi.

Nubwo bimeze gutyo ariko, Madamu Rodgers yashimangiye ko hacyenewe gukorwa ubundi bushakashatsi, avuga ko hari ubundi bushakashatsi bwagiye bukorwa mbere bwagaragaje ko iryo tsinda rishobora gutakaza ubwirinzi uko iyi ndwara ikomeza.

Virusi ya HIV yamenyekanye ku isi mu myaka ya 1980. Kuva icyo gihe abantu miliyoni 76 barayanduye naho miliyoni 38 babana nayo, nkuko kompanyi Abbott ibivuga.

Bikekwa ko yatangiriye muri DR Congo y’ubu mu myaka igera ku 100 ishize, kandi kuri ubu iyi virusi yibasira cyane abagore bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Src:www.BBC.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND