Icyamamare ku isi mu njyana ya Raggae, Bunny Wailer, wakanyujijeho mu ruhando rwa muzika ari kumwe n’ibyamamare byatabarutse birimo Bob Marley, Peter Tosh n’abandi, yitabye Imana ku myaka 73 y’amavuko.
Bunny Wailer ukomoka muri
Jamaica, yari umunyamuryango washinze The Wailers ari kumwe n'inshuti ye yo mu
bwana, Bob Marley aho baje gukora indirimbo za Reggae y’umwimerere zakunzwe
cyane nka Simmer Down na Stir It Up mbere y'uko Wailer ava mu itsinda akajya gukora
muzika ku giti cye muri 1974.
Uyu muhanzi Wailer, yakomeje
gutsindira ibihembo bya Grammy inshuro
nyinshi aho yabyegukanye inshuro eshatu
ahabwa Iteka ny’ikirangirire muri muzika ya Jamaica muri 2017.
Yatabarutse Tariki 2
Werurwe 2021. Urupfu rwe rwemejwe n'umujyanama we wanamurebereraga inyungu,
Maxine Stowe, binashimangirwa na Minisitiri w’umuco wa Jamaica, Olivia Grange. Impamvu
y'urupfu rwa Bunny Wailer ntiramenyekana,
ariko mu mwaka wa 2020 yari mu bitaro afite
indwara ya Stoke.
Minisitiri w’intebe
wa Jamaica, Andrew Holness, na we yunamiye uyu munyabigwi avuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye kuri
Jamaica ndetse na reggae.
Amazina ye nyakuri
yitwa Neville O'Riley Livingston, yari umunyamuryango wa nyuma mu itsinda The
Wailers wari ukiri ku isi, nyuma y'urupfu rwa Bob Marley wazize kanseri mu
1981, ndetse n'iyicwa rya Peter Tosh mu gihe cy'ubujura mu 1987.
Bunny Wailer, yavutse ku ya 20 Mata 1947. Livingston (Bunny Wiler) yamaze imyaka ye yo mu bwana mu mudugudu wa Nine Miles, aho yakuriye na se Thaddeus. Aha niho yahuriye bwa mbere na Bob Marley, maze kuko bari abana bato barakurana bahita baba inshuti zihamye, bakorera umuziki wabo wa mbere muri Stepney Primary and Junior High School.
Ku myaka yose yamaze
ku isi, afite umwana umwe witwa Sensi Love. Bunny kandi yamenyekanye mu
ndirimbo zirimo: Dreamland, Cool runnings, Rise Shine, na Album nyinshi zirimo,
Blackheart Man, Liberation n’izindi.
TANGA IGITECYEREZO