RFL
Kigali

Kanye West arifuza kugurisha impano zihenze yahaye Kim Kardashian bakiri mu munyenga w’urukundo mbere ya gatanya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/03/2021 9:57
0


Mu gihe gatanya irimbanije hagati y’umuraperi Kanye West n’umunyamidelikazi Kim Kardashian, hajemo ikindi kintu gitangaje cyo kuba Kanye West ashaka kugurisha impano zihenze yagiye aha Kim ubwo bari bameranye neza.



Umuraperi waje kugana inzira ya Politiki, Kanye West kuba ari ku iherezo ry’umubano we na Kim Kardashian dore ko habura igihe gito bakitaba urukiko maze bagasinya gatanya ya burundu, Kanye arifuza kubyaza umusaruro iyi gatanya.

Umwe mu nshuti za hafi za Kanye West bafatanya mu gukora inkweto zitwa Yeezy z'uyu muraperi yatangarije ikinyamakuru The Hollywood Unlocked ko umuryango wa Kanye West wabonye neza ko byarangiye hagati y’umuhungu wabo na Kim ubwo Kanye yababwiraga ko agiye kugurisha impano zihenze yahaye nyina w’abana be Kim Kardashian.

Aya makuru kandi yaje kwemezwa na Kim Kardashian ku giti cye mu kiganiro cyerekana ubuzima bw’umuryango wabo w'abaherwe akomokamo cyizwi ku izina rya Keeping Up With The Kardashian kinyura kuri televiziyo ya E!News.

Muri icyo kiganiro Kim Kardashian yari yicaranye na nyina Kris Jenner baganiraga hamwe n’inshuti yabo Jonathan Chebanan maze Kim abaganirira ati “Muri weekend ishize nakiriye ubutumwa muri telephone yanjye Kanye West yanyoherereje ambwira ko akeneye kugurisha impano yampaye zihenze kurusha izindi’’.

Yakomeje agira ati “Muri izo harimo amaherena yampaye bucya turi bukore ubukwe akoze muri zahabu, harimo isaha n’impeta yampaye bifite agaciro ka miliyoni imwe y'amadolari. Nkibona ubu butumwa byarambabaje cyane ni nayo mpamvu mwabonye njya mu birori bya Girl’s Night Out n’inshuti zanjye ntambaye ya saha nkunda cyane kuko nayo yavuze ko ayishaka”.

Kris Jenner abajije umukobwa we Kim uko agiye kubyitwaramo yasubije ati “Sinzi impamvu Kanye ashaka gukora ibi bintu kuko naramworohereje cyane muri ibi bihe turimo. Arashaka kumbabaza gusa kuko nta kindi izi mpano azishakira”. Iki kiganiro kikirangira abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise batangira kuvuga ko Kanye West adasanzwe.

Abandi nabo bakibaza ko impamvu nyamukuru yatuma Kanye West ashaka kugurisha impano zihenze yahaye Kim Kardashian ari uko yaba afite ikibazo cy’amafaranga dore ko aherutse gutangaza ko yashoye kimwe cya kabiri cy’umutungo we ubwo yiyamamarizaga kuba perezida wa Amerika.

Nubwo Kanye West ataratangaza impamvu ya nyayo yamuteye gufata uyu mwanzuro utangaje gusa abantu batandukanye bakomeje guhwihwisa ko yaba afite ubukene.Urukundo rwa Kanye West na Kim Kardashian rushonze nyuma y’imyaka 6 bakoze ubukwe ndetse bamaze kubyarana 4.

Src:www.hollywoodlife.com,www.thejesminebrand.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND