RFL
Kigali

Umuraperi T.I n’umugore we Tiny Harris bahakanye ibirego byo gufata ku ngufu abagore 16

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:3/03/2021 11:31
0


T.I n’umugore we Harris Tiny beruye bahakana ko nta ruhare bagize mu gufata ku ngufu, gukoresha ibiyobyabwenge no gushimuta.



Uyu muraperi w’umunyamerika nk'uko bitangazwa na Tmz umunyamategeko we yamaze kuvuga ko ibyo birego nta shingiro bifite kandi urukiko rugomba kwihutira kubihanagura ku bo yunganira. Bwana Tyrone A. Blackburn ubunganira mu mategeko yakomeje avuga ko hakozwe iperereza mu kureba niba koko abagore n’abakobwa bashinja uwo muryango ibyo kubasindisha no kubafata ku ngufu ko nta shingiro bifite. 

Urukiko rw’I California na Georgia rugaragaza ko hari abagore 15 baruregeye ko T.I n’umugore we babafashe ku ngufu, bakabasindisha. Ubu hari umugore witwa Sabrina Peterson wari wararegeye urwo rukiko aho yahamyaga ko yafashwe ku ngufu mu 2016 ahitwa Charlotte. Iyo agaragaraza uko byagenze asobanura ko yagiye muri Hoteli ya T.I na Tiny yitwa Ritz-Carlton ndetse akanamburwa telefoni ye. Yahawe Cocaine akurwamo imyambaro n’abakobwa bakiri bato bategekwa kuhaguma.

T.I yategetse abacungamutekano gutwara uwo mugore akamuvira aho kandi yabujijwe kugira icyo avuga kuko yitwaga indaya. Undi wagejeje ikirego mu rukiko yari ashinzwe gucunga umutekano wa T.I mu 2012 uwo muraperi yamusabye ko basangira noneho banywa ibyobyabwenge baranasambana ariko yishyurwa amadolali ayahawe na Tiny umugore wa T.I.

Icyakora byaje kubabaza Tiny amugirira ishyari yaranamukubise noneho T.I aramusohora. Bamubwiye ko naramuka agize icyo avuga bazamugirira nabi ndetse agakurwa muri Amerika ku buryo atazi. Uwo mugore yiyemeje kuva I Atlanta buryo yagize ubwoba bwo kuzongera kuhasubira. Abagore 16 nibo bashinja T.I n’umugore we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND