RFL
Kigali

Masamba Intore yasohoye indirimbo 'Inzira n'Ubumwe' yitegura kumurika Album ya Se Sentore-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/03/2021 10:34
0


Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda, Masamba yasohoye indirimbo "Inzira n’Ubumwe" yaririmbyanye n’Itorero Indahemuka ahagana mu 1993, ni mu gihe yitegura gusoza imirimo ya Album y’indirimbo zasizwe na Se Sentore no kuyimurikira abantu.



Indirimbo ‘Inzira n’Ubumwe’ ni imwe mu zizwi cyane kuva mu 1993. Yifashishijwe cyane ku gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ikangurira abanyarwanda kunga ubumwe. Itorero Indahemuka ryakoze indirimbo nyinshi zagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Masamba Intore avuga ko ibyo baririmbye muri iyi ndirimbo ari nkaho bahanuraga, kuko urugamba rukirangira hashyizweho Leta y’Ubumwe. Ni indirimbo avuga ko yari amaze igihe atekereza gusohora, ariko ngo ‘Inkono ihira igihe’.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo z’urukundo, izikundisha abantu igihugu, ubumwe n’ubwiyunge yabwiye INYARWANDA ko yahaye ubuzima iyi ndirimbo mu gushimangira "Ku bumwe bw'Abanyarwanda kuko niwo musingi w'Amajyambere aramba. Inganzo yanjye ikaza ishimangira iyo nzira."

Yavuze ko amaze igihe ari gutegura indirimbo zose zasizwe na Se yakubiye kuri Album nshya. Ni Album avuga ko izaba iriho indirimbo 12, kandi ko ageze kuri 60% ayitegura. Yavuze ko indirimbo zose ziri kuri iyi Album zifite igisobanuro kinini mu buzima bwa Se Sentore Athanase witabye Imana.

Ati “Ni indirimbo ndiguha umwimerere wazo neza. Habayeho ikintu cya Covid-19 nicyo cyatumye bigenda bigurentege ariko ntabwo bishobora kurenga muri Nyakanga cyangwa muri Kanama 2021 nayishyize hanze. Harimo no kumwibuka muri ubwo buryo. Ni igikorwa kizahora.”

Akomeza ati “Indirimbo ze zihuriye ku mateka ye y’ubuhunzi ashishikariza abantu gutaha, izindi zihuriye ku ndirimbo zibyinwa z’itorero zivuga intore, zivuga abakobwa, izindi zivuga ku gutarama; gushishikariza abantu gutarama, ariko abantu babuze kandi cyangombwa,"

Sentore Athanase yasize indirimbo zirenga ijana zirimo nk’iyitwa ‘Mushiha’. ‘St Albert College’, ‘Dukumbuye Rwanda’, ‘Ndabakunda Ibihangange’ n’izindi.

Masamba yaherukaga gusohora indirimbo ‘Hobe’ yakoranye n’itsinda ry’abanyamuziki rya Soweto Gospel ryo muri Afurika y’Epfo bahuriye mu nama yitwa International Conference of Statistics ku rwego rw’Afurika yari yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye.

Umuhanzi Masamba Intore yasohoye indirimbo nshya yise "Inzira y'Ubumwe" yaririmbanye n'Itorero Indahemuka


Masamba Intore yavuze ko muri Nyakanga-Kanama 2021 azakora igitaramo cyo kumurika Album y'indirimbo za Se Sentore Athanase

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "INZIRA Y'UBUMWE" Y'UMUHANZI MASAMBA INTORE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND