RFL
Kigali

Bamwe mu bari bahataniye ibihembo bya 'The Choice Awards' bashimye iri rushanwa banagaragaza ibikwiriye gukosorwa ubutaha

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:2/03/2021 18:52
0


Mu mpera z’icyumweru twasoje hahembwe abahanzi, abakina filime, uvangavanga imiziki, umunyabigwi n’abandi muri The Choice Awards ariko rero buri gikorwa gikurikirwa n’ibitekerezo bitandukanye. Abarimo Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Ndimbati bagize icyo babwira InyaRwanda.com.



Ibihembo bya The Choice Awards byateguwe n’abanyamakuru bakora mu kiganiro 'The Choice Live' gitambuka ku Isibo Tv. Igihe cyose buri gikorwa usanga abantu batakivugaho rumwe aho haba hari abashima, abanenga bagamije kubaka n’abanenga badafite impamvu zifatika ahubwo bagashingira ku marangamutima y’uko bifuza ibintu.

Dj Toxxyk yari ahatanye mu cyiciro cya Dj w'umwaka [The Choice DJ of the Year] yari ahuriyemo na, Dj Diallo, Dj Ira, Dj Marnaud na Dj Bisoso waje gukuramo izina rye ku mpamvu yise ko 'atabishaka kubibamo'.

Inkuru wasoma; Tom Close, Bruce Melodie, Marina, Dj Miller mu begukanye ibihembo The Choice Awards-AMAFOTO

Aganira na InyaRwanda Dj Toxxyk yagize ati:’’Ibi bihembo kuba ntaragitwaye ubwo sinari ngikwiriye ariko hari ibyo gushimira kuba harabonetsemo umu Dj mu bindi bihembo ntiyatekerezwagaho ariko rero buriya aba bahanzi bakora Kinyatrap bakabaye barabonetsemo kuko bakoze ibishoboka byose mu gihe byari bigoye’’.

Dj Toxxyk yifuza ko ibihembo bitangwa ku banyamuziki, abategura ayo marushanwa bajya bahemba abahanzi bakoze cyane bikabatera ingufu. Yatanze urugero rwa Kinyatrap kuba nta muhanzi wayo wahembwe.


Dj Toxxyk abarizwa mu itsinda rya Dream Team Djs hamwe na Dj Marnaud

Dj Toxxyk akomeza avuga ko ubutaha abategura ibihembo bakwiriye kujya bashyiraho uburyo bwerekana umuntu yarushijwe ndetse hakabaho ikipe ishinzwe ubukemurampaka bigaca mu mucyo. Ati: "Ése ubu ni iki cyerekana ko uyu yatsinze? Ni byiza kuba batekereza ku buryo buboneye ibintu bicamo’’.

Anatanga inama y’uburyo abatanga ibihembo bakwiriye kujya batekereza ku kijyanye n’amafaranga kuko gutwara igihembo kitagira amafaranga nta cyo bimarira uwagihawe usibye kukibika mu kabati ke.

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati agaruka kuri ibi bihembo yavuze ko niba bisaba kwitoresha ashobora kutazigera abona bene ibyo bihembo. Ndimbati atanga inama y'ukuntu batekereza ku kongeramo amafaranga mu gutanga ibihembo

Ati:’’Sinagihawe kandi niba bisaba ko nsaba abantu kuntora ubwo sinzigera mbona ibihembo kuko niba nkwiriye igihembo ngomba kugitwara’’. Akomeza avuga ko bibabaje kuba umuhanzi cyangwa se umukinnyi wa filime yatega moto akajya gufata igihembo kitagira amafaranga nyamara yakabaye ahabwa ibimugirira akamaro agatera imbere.

Ati: "Ubutaha bakwiriye kujya bareba ukuntu batanga amafaranga kuko ni yo yagira umumaro’’. Anatanga inama ku buryo bikwiriye kongerwamo agatege bikazaramba ariko mu gihe hajyaho abashinzwe kubitegura ndetse bikagira umurongo mugari uhamye bikurikiza mu kubitanga.


Ndimbati ari mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane

Dj Marnaud avuga ko ibihembo bitagaragaza ko ukora cyane ahubwo ibikorwa birivugira. Ati: "Ibihembo kuba ntarabitwaye ntibukuraho ko nkora kuko ubitanga afite ibyo agenderaho’’.

‘The Choice Awards’ ni ibihembo ngarukamwaka bitegurwa n’ikipe ngari y’abanyamakuru bakora ikiganiro ‘The Choice Live’, kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo ‘Isibo TV’ ya Bruce Melodie. Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw’umuziki w’u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu ruganda rw’imyidagaduro.

Abegukanye ibihembo bya The Choice Awards 2020:

Umuhanzi Juno Kizigenza ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya wigaragaje mu 2020 ‘The Choice New Artist’. Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo ‘Nazubaye’ yahigitse abarimo Papa Cyangwe, Vestine&Dorcas, Ish Kevin na Calvin Mbanda.

Umuhanzi akaba n’umuganga Muyombo Thomas [Tom Close] ni we wegukanye igihembo cy’uwaharaniye iterambere ry’umuziki ‘The Choice Icon Award’. Nta muntu bari bahataniye iki gihembo, kuko cyagenewe umuntu umwe watowe n’abategura ikiganiro cya The Choice.

Bruce Melodie uherutse kubona umujyanama mushya ni we wegukanye igihembo cy’umugabo w’umwaka wa 2020 ‘The Choice Male Artist of the year’, yahigitse umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, Mico The Best, Platini na Davis D.

Mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka w’umugore ‘The Choice Female Artist of the year’ Marina ni we wegukanye igihembo. Marina yahigitse abarimo Butera Knowless, Aline Gahongayire, Clarisse Karasira na Alyn Sano.

Benimana Ramadhan [Bamenya] ni we watwaye igihembo mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza wa filime w’umwaka ‘The Choice Actor of the year’. Bamenya yahigitse abarimo Nicki Dimpoz, Niyitegeka Gratien [Seburikoko], Uwihoreye Jean Moustapha [Ndimbati] na Mugisha Emmanuel [Clapton].

Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina muri filime ‘Umuturanyi’ yegukanye igihembo mu cyiciro cy’umukinnyikazi wa filime mwiza w’umwaka ‘The Choice Actress of year’. Uyu mukobwa ugezweho muri iki gihe yahigitse abarimo Bahavu Jeannette, Mutoni Assia, Kecapu na Ingabire Pascaline.

Dj Miller witabye Imana muri Mata 2020, ni we wegukanye igihembo cya The Choice Tribute Award. Umugore we Nigihozo Hope ni we wafashe igihembo cye, agaragaza amarangamutima. Iki ni kimwe mu bihembo byongewemo mbere y’uko umunsi nyirizina ugera.

Rocky Kimomo uzwi mu basobanura filime mu Rwanda ni we wegukanye igihembo cya The Choice Influencer of the Year. Uyu musore yari ahatanye n’abarimo Junior Giti, Papa Cyangwe, Super Manager na Dj Brianne.

Dj Diallo usanzwe ari Dj kuri Televiziyo ya Isibo Tv ni we wegukanye igihembo cy’umu-Dj w’umwaka The Choice Dj of the year. Yari ahanganye n’aba-Dj bakomeye barimo Dj Marnaud, Dj Toxxxyk, Dj Ira na Dj Bisoso.

Producer Bagenzi Bernard ni we wegukanye igihembo cy’uwatunganyije neza amashusho y’indirimbo mu 2020 ‘The Choice Director of the year’. Yahize abarimo Cedric Dric, Fayzo Pro, Meddy Saleh na Serge Bagirishya.

Umuhanzi Meddy ubarizwa muri Amerika ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi ukorera umuziki hanze y’u Rwanda ‘The Choice Diaspora Artist 2020’; yari ahagarariwe na Bruce Intore usanzwe ari umujyanama we. Meddy yahigitse Adrien Misigaro, The Ben, Emmy na Priscillah.

Umuhanzi Nemeye Platini wo muri Label ya Kina Music ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi ufite indirimbo y’amashusho meza y’umwaka ‘The Choice Video of the year


Bruce Melodies ni we wabaye umuhanzi w'umwaka muri iri rushanwa


Marina yabaye umuhanzikazi w'umwaka muri iri rushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND