RFL
Kigali

Mbese ubuzima Imana yaguhaye ibona ari umushinga wungutse cyangwa wahombye? Ev Karekezi Luc

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/03/2021 15:14
0


“Mbese uyu muntu Koniya si ikibumbano cyahombye? Si ikibumbano kitagira ugikunda? Ni iki gitumye bōherwa we n'urubyaro rwe, bagacirwa mu gihugu batari bazi?” - Yeremiya 22:28.



Nk'uko umubumbyi abumba ikibumbano ngo agikoreshe imirimo runaka niko natwe abantu turi ibibumbano by'Imana. Iyo ikibumbano cyangiritse ntikibe kigikora imirimo cyaremewe nyiracyo abasha gushaka uko yagisana ngo arebe ko cyakomeza gukoreshwa. Iyo byanze burundu arakireka kuko kiba cyamuhombeye. Ashobora no kukijugunya kuko kiba cyabaye umwanda kitakiri igikoresho. 

Koniya yari umwami w'Abayuda aribwo bwari ubwoko bw'Imana. Aho kugira ngo abayobore mu gukiranuka, yakoze ibibi bikabije bigera ubwo Imana imuca ku ngoma imuteza umwami w'Abakarudaya aramunyaga. 

Imana yamwise ikibumbano cyahombye kuko ibyo yari imutegerejeho nk'umwami w'ubwoko bwayo yabibuze. Hari ubwo abantu bicara mu myanya runaka cyangwa bakagira ubutunzi n'ibindi byinshi ntibatekereze ko hari Imana yabibahaye kandi ko hari icyo yabibahereye. Iyabitanze niyo ibasha no kubyisubiza. 

Mu gihe cya Nowa abantu bagomeye Imana igera ubwo irimbura isi kuko bari babaye babi bikabije bananiye Umwuka wayo. "Uwiteka yicuza y'uko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima." (Itangiriro 6:6). 

Isi yari yayibereye umushinga wahombye. Buri muntu yari yayibereye ikibumbano cyahombye, biyitera agahinda mu mutima ihitamo kubirimbura kuko ntacyo byari bikimaze uretse kuyibabaza. Nowa wenyine niwe yabonye akiri ikibumbano gifite umumaro. Mbese ubuzima Imana yaguhaye ibona ari umushinga wungutse cyangwa wahombye? Ibyo yaguhaye bikora icyo yabiguhereye cyangwa byarayihombeye? 

Isi iragenda irushaho kugomera Umuremyi. Nk'uko byari mu gihe cya Nowa niko bizaba no mu minsi ya nyuma. Benshi bashaka kubaho ariko bakora ibyo Umuremyi wabo yanga. Bakeneye ko Imana ibakiza ibibazo ikabarinda ibyorezo nyamara icyo bakomeza gukora ni ukuyigomera. Iherezo ry'isi rigeze hafi. 

Mbese Imana irakubona nka Nowa muri iki gihe? Ubutunzi bwawe, ubwenge bwawe, umubiri wawe, akazi kawe, mbese bikora icyo yabiguhereye cyangwa byarayihombeye. Ese wumva ufite impamvu yo kubigumana cyangwa gusaba ko ikongera ibindi cyangwa wayibereye Koniya? 

Amaraso ya Yesu ni amahirwe ya kabiri twahawe. Kuba tugomera Imana tugakomeza guhumeka ku isi yayo ni amahirwe iba iduhaye ngo twihane. Kuba dukoresha ibyo yaduhaye uko twishakiye ntihite ibitwambura ni kubw'urukundo rwayo, ariko Umwuka wayo ntaruhanya n'abantu iteka. Uyu niwo munsi wo guhindukira, niwumva ijwi ryayo ntiwinangire umutima: “Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo” – 2 Abakorinto 6:2

Reka dusoze dusenga: "Mwami Yesu ngushimiye ibyo wampaye byose. Mpa kukubera ikibumbano cy'umumaro kandi umbabarire aho nagize kuguhombera hose, Amen."

Yari Ev Ndayishimiye Karekezi Luc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND