Iyi hoteli niyo ya mbere ku Isi izaba yubatswe mu kirere [isanzure] ikazaba ifite ibyumba byo gufatiramo amafunguro, ibyo kureberamo filime ku buryo izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga 400.
Iyi Hoteli izubakwa na kompanyi yitwa Orbital
Assembly Corporation (OAC). Bitegenyijwe ko ibikorwa byo kuyubaka bizatangira mu
2025, hanyuma ikazafungura imiryango mu 2027. Iyi hoteli izaba yubatse ku nzira Isi
izengurukaho yitwa Oribit.
Mu byumba hazaba hameze neza cyane
Izaba imeze nk’uruziga
ku buryo iyi shusho izaba yubatsemo izajya iyifasha kuringaniza imbaraga zayo n’iz'ukwezi.
Izaba kandi igizwe n’utuntu umuntu yakwita nk’impeta tuzaba tugaragiye urwo
ruziga kandi utwo tuntu tukaba dushobora kuzagurishwa ku bigo bikomeye by’ubushakashatsi bwo mu kirere nka NASA na
ESA.
Biravugwa ko iyi hoteli izatwara Miliyari 100 z’amadorali, uyashyize mu manyarwanda ni hafi Tiliyari 100. Izaba ifite amazi n’umurio bihagije, Laboratwari irimo
abahanga kabuhariwe. Amakuru avuga ko izaba yubatse mu birometero 300 uvuye ku mubumbe w’Isi.
Abakimaze bazajya kuhatemebere bazajya bahabwa ibibatembereza mu isanzure mu gihe kingana n'ukwezi
Izaba ifite ibibuga byo gukiniramo imikino itandukanye
Hagiye kubakwa hoteli y'agatangaza mu mateka y'Isi
Src: dailymail.co.uk
TANGA IGITECYEREZO