RFL
Kigali

Lionel izina ry’umuhungu ukunda kwemeza abandi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/03/2021 10:41
1


Menya ubusobanuro bw'izina Lionel rihabwa abahungu, unamenye ibiranga abitwa iri zina.



Lionel ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kilatini (Latin) rikaba risobanura "Intare ikiri nto". Mu ki-Espagnol bamwita Leonel , mu Cyongereza ho bandika Lyonel. Ni izina ryandikwa mu buryo butandukanye bitewe n'ururimi. Umuntu uzwi cyane witwa iri zina ni Umunya Argentine, Lionel Messi ukinira Barcelona yo muri Espagne.

Bimwe mu biranga ba Lionel

-Lionel ni umuntu ukunda kwemeza abandi, aho ari hose aba ashaka kuba mu b’imbere no kuba ari we ugaragara.

-Iyo abona ko byanze akora utuntu dutandukanye kugira ngo abantu bamwiteho cyangwa bamenye ko yaje bamurebe.

-Ni umuntu ugira amarangamutima menshi ariko ugasanga rimwe arayagaragaza ubundi akayahisha.

-Iyo ari kumwe n’inshuti ze, usanga aba ari wa muntu uvuga amagambo menshi kandi agacishamo akiyemera, gusa kuko azi gusetsa usanga iyo mico abandi batazitaho cyane.

-Yikundira ubusabane no gukorana n’abandi , aba ashaka kuba icyo akoze cyose yaba ari kumwe n’abandi bakamutera umwete. Akora uko ashoboye ubuzima bwe akabwubakira ku kintu gikomeye ku buryo adapfa gusubira inyuma.

-Nubwo akunda gusabana, agira n’umwanya wo kwitekerezaho ndetse no gupanga gahunda z’ubuzima bwe ngo zigendere ku murongo umwe.

Src;www.wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gakunzi 3 years ago
    Nez nez ni messi wa Barcelona 100% nukuri pee





Inyarwanda BACKGROUND