RFL
Kigali

Ibimenyetso 6 by’ingenzi byakwereka umukobwa ko atagifite agaciro imbere y’umuhungu bakundana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/03/2021 13:02
0


Akenshi iyo ubushuti hagati y’umuhungu n’umukobwa bigeze ku ndunduro yo gusenyuka, umwe aba atagifite agaciro imbere y’undi agashaka uko yahagarika uwo mubano. Impamvu nyamukuru yo gusenyuka k'uwo mubano ni uko umuhungu/umugabo uba utakibona agaciro k’umukunzi we cyangwa se umukobwa/umugore akabona inshuti ye nta gaciro igifite imbere ye.



Aha turibanda ku abasore ibintu bibagaragaraho iyo batagiha agaciro abakunzi babo bityo igihita kiza mu ntekerezo zabo ari uko bahagarika urukundo ari nabwo bashaka inzira cyagwa impamvu zo kuruhagarika burundu. Gusa hari abakobwa bacye bahita babivumbura ariko abandi bagashiduka byarangiye:

1. Umuhungu cyangwa umugabo ahisha umukunzi we ibintu by’ingenzi

Iki ni cyo kintu cya mbere kigaragaza abahungu batagiha agaciro abakunzi babo.mugihe cyera yajyaga amubwira byose, ariko agatangira kumuhisha ibintu byose by’ingirakamaro mbese akabigira ibanga, akabyihererana.nkawe mukobwa , niwabona umukunzi wawe atangiye kuguhisha ibyo yajyaga akubwira by’ingira kamaro,ujye umenya ko ntagaciro ugifite imbere ye.

2.Niwabona akunda kwibaza byinshi cyangwa akubaza byinshi

Rimwe na rimwe iri kosa rikunze gukorwa n’abagore cyangwa abakobwa, bibaho k’umusore igihe arambiwe urukundo ariko mu byukuri nuko aba abona umukunzi we ntagaciro agifite,yibaza ibintu byinshi ku giti cye,kubandi bakunzi be ndetse no kwibaza ku buranga bw’umukunzi we aba abona butagifite umwimerere.

3.Ahazaza he ntabwo uba urimo

Iyo agukunda ugifite agaciro kuri we,ashobora kureba ahazaza he muri kumwe ndetse ibi bigatuma mumubano wanyu mugira ibyo mutegura kuzageraho muri kumwe.Ariko iyo atakiguha agaciro,ntabwo mwarebera hamwe ahazaza hanyu nagato bityo ibi bigatuma umubano utagira intego ya hazaza, kandi bizaba bigoye kuganira ku hazaza kugeza muhagaritse gukundana dore ko aba aribyo yifuza.

4.Amushimira gacye gashoboka cya bya ntabyo

Igihe umuhungu afitiye agatima umukunzi we,ahora amushimira kuri buri kimwe akoze,avuga ku bwiza bwe umutaka bihebuje akanagerageza ku mwenyura igihe cyose arebye muburanga bw’uw’akunda.mugihe ibyo bitakigaragara, umukunzi we ntagaciro aba agifite,atangira kubona ko atari ngombwa gusekera uwo akunda,nta kumushimira ahubwo aba yarigize icyabuze.

5. Kugirana nawe ikiganiro biragabanuka cyane

Mugihe ugifite agaciro,yifuza guhora hafi yawe igihe cyose,kumva ijwi ryawe buri kanya, kukubona no kukumva biba ari ihame kuri we. ariko iyo atakigufitiye agatima,kuvugana nawe biba bigoye kuburyo biba atari n’ihame, mbese bikagenda bigabanyuka kugeza ubwo bihagarara burundu.

6. Uhinduka igikoresho cy’imibonano mpuzabitsina gusa

Ubu nubundi buryo bugaragaza ko umuhungu atagifata umukunzi we nk’uwingirakamaro.iyo umuhungu akunda bihagije umukunzi we,imibonano mpuzabitsina ntabwo ari ihame, ariko iyo atakimufata nk’uwagaciro, ihita iba ihame ridakuka mu rukundo mbese urukundo ruba rushingiye kuriyo gusa maze umukobwa yashaka kubyanga umuhungu agahita ashinza umukobwa ko atakimukunda bikarangira urukundo rugahagarara burundu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND