RFL
Kigali

CP Kabera yavuze kuri Tuff Gang yahesheje ikuzo Hiphop mu Rwanda, asaba abahanzi kutemera ko COVID-19 ibatwara inganzo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:1/03/2021 11:37
0


Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ku itsinda rya Tuff Gang ryatumye injyana ya Hiphop imenyekana mu Rwanda, asaba abahanzi mu ngeri zitandukanye kutemara ko COVID-19 ibatwara inganzo.



Uyu muvugizi wa Polisi ukunzwe cyane n'urubyiruko yatangaje ibi mu kiganiro 'Sunday Night' cya Radio Isango Star cyo kuri iki Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021. Iki kiganiro gisanzwe kiri mu bikunzwe bigaruka ku makuru y'imyidagaduro abagikora bavuze ko bamutumiye ngo atange ibitekerezo ku ngingo ijyanye n'uruhare rw'umuhanzi mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi kimaze koreka imbaga y'abatari bake barimo n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye.

Mbere yo kwinjira mu nsanganyamatsiko abanyamakuru babajije umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera niba hari abahanzi bafashwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi n'u Rwanda rurimo, avuga ko atakwirirwa akora urutonde rwabo - ibyumvikanishije ko bashobora kuba ari benshi, icyakora agaruka ku itsinda rya Tuff Gang. Ati:

Mu ngeri zose twagiye dufata z'abantu barenze ku mabwiriza, nabo (abahanzi) bigeze gufatwa, umwaka ushize hari abigeze gutegura igitaramo wenda sindi buvuge amazina ariko ngira ngo muribuka igitaramo cyabaga +250 Kicukiro cyangwa se groupe yitwa Tuff Gang, abo bari abahanzi, iyo warenze ku mabwiriza uri umuhanzi ufatwa nk'umunyarwanda, abo rero nabo barigishijwe abahanwa barahanwa nk'abandi banyarwanda.


Iki gitaramo cyaje gusubikwa 

Hari tariki 23 Gicurasi 2020, icyo gihe bafashe abantu 55 bari mu kabari bari bakurikiranye imigendekere y'iki gitaramo cyari kiri kubera kuri murandasi gifite abagikurikiye basaga 1000 kuri Youtube maze gihita gihagarikwa. CP Kabera yavuze ko aba bantu 55 bakoze amakosa kuko bitemewe ko bahurira ahantu hamwe kandi ngo nta n'udupfukamunwa bari bambaye ku buryo bari bishe amabwiriza yo kwirinda COVID.

Ku ngingo ijyanye n'uruhare rw'umuhanzi mu kurwanya COVID-19, yagaragaje ko abahanzi bashobora kugira uruhare rukomeye mu kurwanya iki cyorezo kuko ijwi ryabo rigera kure, abasaba gutanga umusanzu. Ati "Abahanzi badukurikiranye bumve ko icya mbera ari abanyarwanda nk'abandi ariko noneho bafite umwihariko wabo mu byo bakora bikurikiranwa n'abanyarwanda bari mu byiciro bitandukanye uburyo batangamo ubutumwa bwabo, uburyo bigisha, kumva yuko ari ingirakamaro cyane muri ibi bihe turimo".

Yakomeje agira ati "Babishoboye rero bakabibonera umwanya niba COVID-19 itarajyanye inganzo bakwiye kureba uburyo nabo bagira umusanzu wabo kuko twagiye tubona ko bawutanze mu bintu bitandukanye. Reka rero COVID-19 ye kudutwara inganzo, ye kudutwara ishyaka COVID-19 iyo iritwaye burya iba yakunesheje".

Abanyamakuru bamusabye kugira amazina y'abahanzi nka batanu yifuza ko batanga umusanzu kuri iyi ngingo ku buryo byibura byagira aho bigera, maze  ahere kuri Tom Close nawe wari umutumirwa muri iki kiganiro ati "Dr yatubwiye ko yagiye muri studio mu gitondo ahubwo nibagiwe iki kibazo ni cyo nagombaga kumubaza cy'amatsiko. Uyu munsi mu gitondo yagiye muri Studio yari afite inganzo yaririmbaga, byari ibijyanye na COVID, hahahaha niba ntamusubije inyuma yakitubwira".

Yahise avuga ko atari ngombwa kurondora amazina ahubwo asaba abahanzi mu ngeri zitandukanye kutemera ko COVID ibatwara inganzo.


CP Kabera arasaba abahanzi kudatwarwa inganzo na Covid-19








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND