RFL
Kigali

Ni yo tariki bahuriyeho! Akari ku mutima wa Kimenyi Yves na Muyango biyemeje kurushinga-AMAFOTO 15

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/03/2021 8:51
2


Urukundo rwaganje muri bo! Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves n’umukunzi we Uwase Muyango babwiranye amagambo akomeye aherekejwe n’amasezerano, ni nyuma y’uko bateye intambwe ya mbere iganisha ku kurushinga nk’umugabo n’umugore.



Ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 28 Werurwe 2021, Kimenyi Yves yashinze ivi asaba umukunzi we Uwase Muyango ko yazamubera umugore, undi nawe abyemera atazuyaje.

Ni mu muhango wabereye mu Murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo mu Busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK.

Hashize amasaha macye, Muyango yasohoye ifoto igaragaza ikiganza cye cyambitswe impeta y’agaciro kanini, avuga ko yabwiye ‘Yego’ y’ubuziraherezo umugabo yakunze kurusha abandi ku Isi.

Kimenyi Yves yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko yanyuzwe no gusaba Muyango kurushinga ku itariki imwe n’iyo bahuriyeho. Uyu munyezamu yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri yuzuye, ari mu rukundo na Muyango yabonye igisobanuro cy’inshuti nyayo.

Arenzaho ko ari umugore mwiza yahoze atekereza mu nzozi ze. Ati “Nishimiye uyu munsi kuko ni nayo tariki twahuriyeho, ubu noneho mufite nk’umugore wanjye wemewe mu buzima bwanjye bwose busigaye kubera ko yavuze yego. Ndishimye kandi ndamunezerewe, Imana ikomeze kurinda uru rugendo rwacu. Ni umugisha kuri njye kandi nzahora mbizirikana.”

Akomeza ati “Muyango ndagushimira ku bw’imyaka ibiri, wanyeretse icyo inshuti ari cyo. Uri umugore mwiza nahoze ntekereza mu nzozi zanjye. Ndagukunda.”

Muyango yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko hari hashize igito we na Kimenyi Yves biyemeje kuzabana ubuziraherezo, gusa “nakomeje gutegereza niba ubuziraherezo bubaho’.

Uyu mukobwa yavuze ko yishimiye kuba afite mu buzima bwe Kimenyi. Amushimira ibyo banyuranyemo byose. Ati “…Ubu ndishimye kuko ubu ngufiye. Mu byo twanyuzemo byose, warakoze kumbera byose, warakoze kwihangana, nshyize umubano wacu mu biganza by'Imana. Kimenyi warakoze kuri byinshi ntashobora kuvuga kubera ko nkisazwe n'ibyishimo by’uyu munsi. Imana iguhe umugisha ndagukunda.”

Hari amakuru avuga ko Kimenyi Yves yitegura kurushinga na Muyango mu gihe kiri imbere.


Kimenyi Yves yateye ivi yambika impeta umukunzi we Muyango witabiriye Miss Rwanda 2019

Kimenyi Yves yatangaje ko yambitse impeta y'urukundo umukunzi we ku itariki bahuriyeho

Imyaka ibiri ishize bakundana, Uwase Muyango avuga ko ari iy'ibyishimo bisendereye bigejeje ku kurushinga nk'umugabo n'umugore

Kimenyi Yves yavuze ko yamenye igisobanuro cy'inshuti ya nyayo mu myaka ishize akundana na Muyango

Kimenyi yambikiye impeta Muyango mu busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK

Kimenyi Yves na Muyango babwiranye amagambo akomeye nyuma yo kwiyemeza kurushinga









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Katy3 years ago
    Baraberany cyaneee Kbc birakuiye ko babana Gsaa more money More blessings Between them Congz kbc Byari bikuiy pee
  • Iribagiza3 years ago
    Nukuri barabereranye kandinbi furije kundahemukirana





Inyarwanda BACKGROUND