RFL
Kigali

Navuze ‘Yego’ ku mugabo nkunda! Miss Muyango yambitswe impeta n’umukunzi we Kimenyi Yves

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2021 20:15
1


Uwase Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we w’igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports.



Ni mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021. Muyango Claudine yari yambaye ikanzu ndende ifite ibira rijya gusa n’ikositimu Kimenyi Yves yari yambaye ubwo yamwambikaga impeta imuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.

Kimenyi Yves yateye ivi yambika impeta uyu mukobwa wari ufite mu ntoki indabo z’amaroza ajyanishije n’imbuga yabereyemo uyu muhango.

Miss Muyango yasohoye aamafoto atatu kuri ‘Status’ ya WhatsApp ahishura umunezero yagize nyuma yo kwambikwa impeta. Anagaragaza amashusho y’ibyishimo ari kumwe na Kimenyi Yves.

Uyu mukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yemeye kuzarushinga n’umugabo akunda. Ati “Navuze ‘Yego’ y’ubuziraherezo ku mugabo nkunda. Ndagukunda.” Mu bihe bitandukanye Uwase Muyango na Kimenyi Yves bashimangira urwo bakundana.

Muri Nzeri 2019, Kimenyi Yves yanditse kuri konti ya instagram, abwira Muyango ati “Sinitaye ku nshuro mvuga ko ngukunda, buri gihe ngukunda birenze kurushaho.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ndetse n’impeta.

Mu gusubiza, Miss Muyango yabwiye Kimenyi ati “Ngukunda uko uri mukunzi, uri isi yanjye.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ashimangira ko yasaye mu nyanja y’urukundo rwa Kimenyi Yves. 


Muyango yatangaje ko yabwiye ‘Yego’ y’ubuziraherezo umugabo akunda cyane


Kimenyi Yves yambitse impeta y’icyizere umukunzi we Muyango bamaze igihe bakundana


Muyango yahamije ko akunda byimazeyo Kimenyi Yves usanzwe ari umukinnyi w’Amavubi

KANDA HANO UREBE MUYANGO YAMBIKWA IMPETA

Muyango yambitswe impeta n'umukunzi we Kimenyi


Muyango na Kimenyi bamaze igihe bari mu buryohe bw'urukundo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyitegeka pascadie3 years ago
    Imana ibakomereze urukundo rwanyu





Inyarwanda BACKGROUND