Umunyamuziki w’icyamamare muri Afurika kuri ubu uri no mu bakomeje kuwugira mpuzamahanga, Burna Boy byamaze kwemezwa ko indirimbo ye na Justin Bieber izaba iri kuri alubumu nshya y’umuhanzi ukiri muto mu myaka w’igihangange ku isi Justin Bieber yitwa ”Justice”.
Burna Boy ukatanje mu kwandika amateka mu muziki umunsi ku wundi, akomeza gukora ibidasanzwe. Ku munsi wo kurahira kwa Joe Biden indirimbo ye 'Destiny' iri muri mirongo ine n’esheshatu (46) zatoranijwe mu zifashishijwe.
Uyu mugabo Burna Boy akaba yaranagiye ahabwa ibihembo binyuranye muri Nigeria ari nacyo gihugu avukamo. Ubu ni nawe ufite igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka wa 2020 mu bihembo bya Vodafone Ghana Music Award VGMA.
Burna Boy ku rubyiniro ubwo yari yaje i Kigali
Muri 2019 alubumu ya Burna yitwa African Giant iri mu zahatanye ku rwego rw’isi kimwe no muri 2020 alubumu yitwa Twice as tall nabwo iri mu zahanganye. Ni mu bihembo mpuzamahanga bya Grammy Award bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuri ubu Justin Bieber umuhanzi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko kuri alubumu #Justice iriho indirimbo cumi n’esheshatu itegerejwe n'abatari bacye, hazaba hariho indirimbo ye na Burna Boy.
Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO