Kigali

Kim Kardashian yateje ururondogoro abatari bacye nyuma yo gutandukana na Kanye West babyaranye abagera kuri 4

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/02/2021 16:23
0


Kim Kardashian yagaragaye atambaye na busa mu ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram nyuma y’iminsi micye atandukanye n’umugabo we Kanye West bafitanye abana bane bari banamaranye imyaka igera kuri irindwi.



Uyu mugore w’ikimero gikurura abatari bacye n'ubwo bwose yatandukanye n’umugabo we imyitwarire ye ku mbuga nkoranyambaga ntirahinduka. Iyi foto akaba yayikoresheje nk'uko bigaragara agamije gukomeza kwamamaza imyenda y'imbere y’abana n’abakuru aherutse gushyira hanze. Uyu mugore w’icyamamare mu ruganda rw’imyidagaduro yamenyekanye ahanini kubera uburanga bwe no kwerekana imideli.

Nk'uko bigaragara mu ifoto azamuye amavi yasobekeranije amaguru n’umusatsi w’umukara we muremure yahishe amabere n’intoki nk'uko nta kintu yari yambaye. Uyu mugore akaba yaramaranye n’umugabo we Kanye West imyaka igera kuri irindwi iyi foto ikaba igiye hanze nyuma y’icyumweru kimwe abaye umugore wimenya/w’igenga “Single Mother” muri iki cyumweru nabwo akaba yaragaragaye mu birori byitwa “Girl’s night out” ubona ntacyo yitayeho. 

Kim Kardashian na Kanye West bakaba baremaranije ko bazakomeza gufatanya kurera abana babo n'ubwo bwose Kanye West yagiye akunda kuba kure y’umuryango yirukanka mu mishinga y’urudaca no gushaka kuba Perezida.

Aba bana uko ari bane bakaba bakunda kuba bari kumwe na Nyina muri Calabasas abo ni North ufite imyaka irindwi, Saint w’imyaka itanu, Chicago w’imyaka itatu na Psalm w’umwaka umwe.

Kanye West n'uwahose ari umugore Kim Kardashian n'abana babyaranye 

Src: Dailymail.co.uk

Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise-InyaRwanda.com  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND