RFL
Kigali

Maitre Dodian ntiyitaye ku byo bamuvuga ibyatumye ashyira hanze indirimbo yise 'Ntacyo Mbaye"-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/02/2021 14:23
0


Igihangano cy'umuhanzi akenshi gisobanura byinshi iyo uteye intambwe ukaganira n'uwagikoze. Umuhanzi Maitre Dodian nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ntyacyo Mbaye' avuga ko benshi bavuga umuntu ibitandukanye mu buzima.



Umuntu wese yishimira ubuzima arimo ariyo mpamvu umuntu wese yajya avuga ko "Ntacyo abaye". Maitre Dodian ashimangira ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, cyaje nyuma y'aho hari abashobora kwibeshya ko hari ibyo akora muri muzika bitagenda neza ariko kuri we abona ntacyo abaye hamwe n'inganzo ye. Mu kubona ko inganzo ye ntacyo ibaye, akabona ko n'muryango we ntacyo ubaye, aho ibintu byose ari umutuzo n'umunezero bityo kuri we akaba ntacyo abaye ibyo yuririyeho agakora indirimbo "Ntacyo Mbaye".


Mu kiganiro na InyaRwanda, uyu muhanzi utangiye kugenda yumvinaka cyane muri muzika, yatangaje ko we yirebeyeho ubwe akabona ntacyo abaye ku mbande zose. Ati; "Nakoze iyi ndirimbo nshaka kubwira abantu ko ntacyo mbaye, hari abavuga byinshi ariko singombwa kubivuga ariko mu buzima nta muntu ubura abamuvuga, bamuvuga ibyiza n'ibibi, ibica intege n'ibisana imitima, nk'umuhanzi rero ukora muzika ntabwo wabura abaguca intege, ibiguca intege biraza ariko ugakomeza guhangana bikazacamo, bityo "Ntacyo Mbaye".


Uyu muhanzi akaba n'umucuranzi, ubuzima bwe bwa buri munsi ni muzika kuko abana n'ibyuma bya muzika mu nzu aho aba abicuranga kenshi mu rwego rwo guteza impano ye imbere, mu nzozi ze kandi yifuza kuba umuhanzi uzi no gukoresha ibicurangisho bya muzika ku rwego rwo hejuru.


KANDA HANO WUMVE 'NTACYO MBAYE' YA MAITRE DODIAN

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND