RFL
Kigali

Mukobwa dore icyo wakora kugira ngo ugire amaguru meza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/02/2021 13:24
0


Muri iki gihe abakobwa bose usanga bifuza gusa neza bijyana no gutera neza bityo bikabongerera igikundiro. Mu byongera igikundiro harimo no kugira amaguru meza abereye ijisho.



Kuri wowe mukobwa wibazaga icyagufasha kugira amaguru meza, uhereye ubu ugiye gusubizwa. Dore bimwe bizagufasha kugira amaguru meza:

1. Imirasire y’izuba rya kare cyane mu gitondo: Ugomba kwambara ijipo ngufi mu gitondo wenda ukibyuka cyangwa uri gukora isuku kugira ngo ya mirasiye y'izuba ikugere ku matako ariko nta cola wambaye.

2. Gukora Sport nk’iminota 45 mu cyumweru: Bituma urambura imitsi kandi bikagabanya ibinure mu mubiri.

3. Kugerageza kugenda n’amaguru nk'iminota 30 buri munsi: Ibi nabyo bizagufasha ariko wambaye inkweto zitazamuye.

4. Gukora umwitozo wo gusimbuka mu gitondo ariko utambaye inkweto: Ushobora no gufata umugozi ukajya usimbuka buri gitondo.

5. Koga mu mazi ugakurura amazi n’amatako yawe: Ibi nabyo bituma amazi asa n'aho ari kukumasa. Ukajya ubikora nka gatatu mu cyumweru.

Niwifashisha bimwe muri ibi ntakabuza uzagira amaguru meza mu gihe gito.

Src:www.Sheknows.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND