RFL
Kigali

Umugabo wa mbere yaramuzinutswe! Uwitonze Sonia Rolland yahishuye ko afite umukunzi mushya

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/02/2021 12:02
0


Sonia Rolland, imyaka yari ibaye 2 n'imisago atandukanye n'umugabo we Jalil Respert, ubu yatangaje ko ari mu rukundo n'undi mugabo atifuje gutangaza amazina ye ngo ajye ku karubanda.



Uyu mugore w'imyaka 40 y'amavuko, Uwitonze Sonia Rolland, ni umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w'u Bufaransa mu mwaka wa 2000. Ni umukinnyi wa filime ufite abana 2, akaba yaratandukanye n'umugabo we burundu muri 2018.


Hakomejwe kwibazwa niba uyu mugore atarongeye kujya mu rukundo, gusa mu byumweru bike bishize yabajijwe ku by'umugabo we batandukanye Jalil Lespert, maze avuga ko atakizi uyu mugabo. Kuri iki cyumweru Sonia Rolland yabwiye Gala ibyerekeye ubuzima bw'urukundo. 

Nyuma yo gutandukana n'umugabo, Sonia Rolland yarahindutse kandi arishima ati: "Nzi neza imico yanjye". Kuba mu rukundo n'umugabo w'ibanga, yagize ati: "Maze mu rukundo umwaka". Ku bijyanyue niba umukunzi we baba bakora umwuga umwe wo gukina Filime yagize ati: "Ntabwo dukora na gato umwuga umwe".


Sonia avuga ko yamaze amezi 6, ateretwa n'uyu mugabo yagize ubwiru ariko akumva we bitamurimo kubera yashakaga kwitekerezaho no kuba wenyine ariko birangira yisanze mu rukundo nawe. Akomeza ashimangira ko ari umugabo umuba hafi umukunda cyane, umufasha ibishoboka.


 Sonia Rolland n'umugabo we batandukanye Jalil Lespert





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND