RFL
Kigali

“Ubu noneho mfite uwo nkunda ku mubiri wanjye” Icyamamarekazi cyishyizeho 'Tattoo' ya Cristiano Ronaldo ku bibero kirahuruza

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/02/2021 7:59
0


Umukobwa w’umukinnyi wa filime n’inkuru zisekeje (Comedy) yishyizeho Tattoo ya Cristiano ahadasanzwe ku mubiri ku bibero/ku kibero “Thighs”. Nyuma yo gushyiraho iyi 'Tattoo' yasabye umuntu wese waba uri hafi ya Cristiano ko yamumugerezaho iyi nkuru ivuga ko yamwihebeye kandi amufite ku mubiri.



Funmi ni umwe mu bantu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga muri Nollywood kubera udushya tudasanzwe akunda gukora. Kuri iyi nshuro yatangaje ko arwariye indwara y’urukundo kizigenza mu mupira w'amaguru ku Isi “Cristiano Ronaldo”.

Mu mwaka wa 2020 uyu mukobwa yatanze akayabo ko gukoresha ifoto imugaragaza ari kumwe na Cristiano biza gutungura benshi n'ubwo byaje kurangira bimenyekanye ko batahuye ahubwo ari urukundo uyu mukobwa akunda uyu mukinnyi. Kuri ubu Funmi Awelewa akaba yagize ati "Ni iby’agaciro kadasanzwwe kugira umuntu wiyumvamo kandi ukunda ku mubiri".

      Ifoto y'umu mukinnyi wa Filime na Cristiano yavugishije benshi 

Ibi yakoze bikaba ari ibintu bigezweho muri iyi minsi mu bakinnyi ba filime zo muri Nigeria byatangiranye n’umufana umwe. Icyo gihe wishyizeho Brobrisky akamwitura akayabo k'ampa Naira (amafaranga akoreshwa mu gihugu cya Nigerie) mu rwego rwo kumushimira, Brobrisky akaba ari umugore ukorera ubucuruzi bwe kuri murandasi uri mu baherwe ba hariya muri Nigeria.

Kuva icyo gihe benshi biganye uwo musore, yakomeje abahemba atari macye n'ibindi bihembo binyuranye. Funmi Awelewa yashyize videwo ye ku rubuga rucururizwaho amafoto rwa Instagram, igaragaza ari kwishyiraho iyi Tattoo n’ikaramu yabugenewe “biro” ku kibero. Yandika mu magambo atangaje ati ”Ubu noneho mfite uwo nkunda ku mubiri wanjye, mumfashe kugeza iyi nkuru kuri cristiano".

Src: africanentertainment.com, ghgossip.com

Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND