RFL
Kigali

Police FC yabonye umunyamabanga mushya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/02/2021 18:01
0


Police FC yatangaje ko CIP Obed Bikorimana ariwe munyamabanga mushya w'ikipe, usimbura CIP Karangwa Maurice bivugwa ko yashyizwe mu zindi nshingano, nyuma y'imyaka ibiri yari amaze kuri uwo mwanya.



Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, binyuze ku rukuta rwa bo rwa Twitter, Ubuyobozi bwa Police FC bwamaze kwemeza ko uwari Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe, CIP Karangwa Maurice yamaze gusimburwa na Bikorimana Obed.

Bagize bati ”Ubuyobozi bwa Police FC bwashyizeho CIP Obed Bikorimana kuba umunyamabanga mushya, akaba asimbuye CIP Maurice Karangwa. Umuhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku cyicaro cya Polisi FC ku Muhima. Tubifurije imirimo myiza”.

CIP Karangwa yari amaze imyaka ibiri kuri uyu mwanya, aho yagiyeho asimbuye CIP Mayira.

Habaye ihererekanyabubasha hagati ya CIP Karangwa na CIP Bikorimana wamusimbuye

Uyu muhango witabiriwe n'ubuyobozi bukuru bwa Police FC

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND