RFL
Kigali

#Nzakwigisha: Umuramyi Martin Mugisha yahishuye uko yakubitiwe i Burundi ubwo Theo Bosebabireba yari yatumiwe na Perezida-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/02/2021 16:59
0


Martin Mugisha umuramyi akaba n'umu Producer, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Nzakwigisha' anahishurira InyaRwanda.com ko yigeze gukubitirwa i Burundi ubwo Theo Bosebabireba yari yatumiwe na Nyakwigendera Pierre Nkurunziza wari Perezida w'u Burundi, wakundaga cyane indirimbo za Bosebabireba.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUNYABWENGE' YA THEO BOSEBABIREBA

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Martin Mugisha ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya yise 'Nzakwigisha', yatangiye atwibwira, ati "Nitwa Martin Mugisha natangiye kuririmba nkiri muto cyane mfite imyaka 5, nyuma yaho nujuje imyaka 10 ntangira kwiga music kuva, ku myaka 12 ni bwo natangiye gucuranga mu rusengero ari nako ndirimba kandi narabikundaga cyane".

Yakomeje agira ati "Numvaga umuziki ari igice kimwe kigize ubuzima bwanjye. Nyuma yaho inzozi zabaye impamo kuko icyo nifuzaga nakigezeho. N'ubwo urugendo rugikomeje kugeza nshaje ariko icyo nifuzaga Imana yaragikoze".


Martin Mugisha ni umuramyi akaba n'umu Producer

Martin Mugisha yavuze ko ubwo yari umwana muto yakundaga cyane indirimbo za Theo Bosebabireba ndetse ngo yigeze gukubitirwa i Burundi mu gitaramo uyu muhanzi yahakoreye ubwo yari yatumiwe na Perezida Nkurunziza. Yari umufana ukomeye wa Bosebabireba, gusa ngo nubwo bakunze kuganira, ntawo aramubwira ko yigeze gukubitwa kubera kumufana. Ati:

Ndibuka ubwo Perezida w'u Burundi yatumira Theo Bosebabireba icyo gihe niho nari ndi ndi umwana muto, ndibuka neza ko nakubiswe umugeri wo mu rubavu. Njye n'abandi bana ubwo bari bakiriye Theo Bosebabireba ngo aririmbe Polisi yaradukubise kuva icyo gihe nkubiswe uwo mugeri wo mu rubavu n'ubu iyo nganira na Theo mpita mbyibuka, we ntabyo azi kuko sindabimubwira ariko ubu ari bubimenye ko nakubiswe umugeri nk'umufana we kuko naramukundaga.

Theo Bosebabireba yataramiye i Burundi ku butumire bwa Perezida Nkurunziza

REBA HANO 'NZAKWIGISHA' INDIRIMBO YA MARTIN MUGISHA


Martin Mugisha yavuze ko Imana yaje kumusanga mu nzozi imuha ubuhanuzi ndetse ngo kuri ubu burimo gusohora. Ati "Nyuma rero ubuzima bwarakomeje ari nabwo ngenda nkura, nibwo Imana yangendereye mu nzozi impa ijambo imbwira ngo humura Mwana wanjye ibyo nagusezeranije nzabisohoza koko niko byagenze".

Yavuze ko Imana yamushoboje akora indirimbo, irakundwa cyane. Ati "Kuko nta bushobozi bwo kwishyura studio nari mfite Imana yarabikoze ninjira muri studio nsohora indirimbo ya mbere nyita Ikora uko yishakiye hari muri 2014 iyo ndirimbo ihita ikundwa bitangaje mpita mbona koko ko igihe cyanjye cyo kwamamaza ubutumwa bwiza kigeze".


Martin Mugisha avuga ko azaramya Imana ku Isi akazabikomereza no mu Ijuru

Ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo ye nshya 'Nzakwigisha', Martin Mugisha yabwiye InyaRwanda.com ati "Impamvu nayise 'Nzakwigisha' ni ijambo Imana yampaye mu gihe nari ndi mu bihe bitanyoroheye ni bwo nahawe iri jambo imbwira ngo Mwana wanjye nzakwigisha nkwereke inzira ukwiye kunyuramo"

"Imbwira imbwira ku nkuru y'urugendo rw'Abisiraheri ubwo bari bageze ku nyanja itukura Farao ari inyuma yabo ukuntu bageze aho inzira irangirira ubwo hirya no hino yari imisozi miremire imbere yaho ari inyanja Ariko yarigaragaje aho yabajije Mose icyo afite mu ntoki ze, Mose nawe amusubiza ko ari inkoni ari nako yategetse Mose kurambura inkoni ku mazi inyanja icikamo kabiri maze abisiraheri barambuka".

Martin Mugisha avuga ko azakomeza ivugabutumwa rinyuze mu muziki kugeza aho Kristo azazira ndetse anavuga ko azarikomereza no mu Ijuru. Ati "Music yanjye ndayikomeje nkunda umuziki cyane sinzi uko nabisobanura kuko igice kimwe kurinjye ni umuziki ikindi ndi umuntu nzakomeza sinjya ncika intege kugera ubwo Kristo azazira ku njyana aho ngaho niho nzasoreza ivugabutumwa ryanjye nabwo nzajya mu Ijuru ndikomerezeyo, hhh murakoze cyane"

Yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko afite indirimbo nyinshi ari gutegurira abakunzi be, zikaba zirimo iz'amajwi ndets en'amashusho. Ati "Vuba ahangaha hari indirimbo nyinshi ndi kubategurira z'amashusho n'iza audio rwose zizabageraho vuba murakoze. Yashimiye InyaRwanda ati "Kandi InyaRwanda.com ndabashimira cyane ko mudahwema kumfasha kwamamaza ubutumwa bwiza, Imana ibahe umugisha".


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NZAKWIGISHA' YA MARTIN MUGISHA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND