RFL
Kigali

Sauti Sol yamaze gushyira ku isoko bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kumva umuziki (Headphone)

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/02/2021 13:26
0


Sauti Sol imaze kuba itsinda rifite ibigwi muri Afurika nyuma yo gusenyuka kwa P-Square. Bamaze kwigarurima benshi mu bakunda umuziki ku buryo ari ryo tsinda risigaye ryihagazeho. Bamaze kumurika 'Headphone' bifuza ko abafana babo bazajya bifashisha bumva umuziki, bazise 'PaceSol'.



Ubufatanye hagati ya Sauti Sol na Sol Generation Records Limited na Keep Pace Africa Limited bakoze udukoresho tuzajya dukoreshwa n’abakunzi ba muzika. 



Sauti Sol ivuga ko izo ecouteur zifite umuziki mwiza kandi kandi zoroshye kuzambara zikaba zihangana n’amazi ndetse bavuga ko zikomeye. 



Chimano wo muri iryo tsinda ati: "Twashatse igikoresho cyaduhuza nk’itsinda’’ Bien Aime ati:’’Izi headphone twizeye ko abafana bacu zizabashimisha zikabafasha kumva indirimbo zacu bameze neza’’. 



Iri tsinda rihamya ko izo headphone ziza zihendutse ubwo zizashyirwa ku isoko. 


Igitekerezo nyirizina ni ugushishikariza abanyafurika gukora ibikoresho bifasha abanyafurika.

 

Isoko:Capitalfm.co.ke//Kiss100fm.co.ke//showbizuganda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND